Polisi yavuze ko ibitangazamakuru bivuga ko bagabye igitero ku rugo rw’umukandida ku mwanya wa w’umukuru w’igihugu w’ishyaka (NUP), Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi ku izina rya Bobi Wine atari ukuri.
Ikinyamakuru Nilepost kivuga ko Kyagulanyi ngo yaba yarahatiwe guhagarika ikiganiro cye yagombaga kugirana na Radiyo Hot 96 yo muri Kenya nyuma yuko abashinzwe umutekano bagabye igitero iwe mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.
Muri icyo kiganiro, Kyagulanyi yagombaga kuganiriza abakunzi ba Hot 96 avugaga uko ibintu byifashe muri iki gihugu mbere y’amatora yo ku wa kane . Aha nanone Bobi Wine yaje gusa nuhindura imvuga aho yahise atangaza ko bamwe mu basinzwe umutekano we batwawe na Polisi.Ati: “Mbabarira ariko na n’ubu uko tuvuga, turimo kugabwaho igitero n’abasirikare”
Aya makuru yatanzwe na Bobi Wine yanyomojwe na Polisi ya Uganda mu kiganiro n’abanyamakuru cyatambutse ku gicamutsi cyo kuri uyu wa Kabiri, aho bemeje ko Bobi Wine akomeje guhimba inkuru agamije kwangisha ubuyobozi buriho abaturage.
Umuvugizi wa polisi ya Uganda Fred Enanga yagize Ati: “Twabonye amakuru adafite ishingiro akwirakwizwa na Robert Kyagulanyi ku mbuga nkoranyambaga ko inzu ye muri iki gitondo yagabweho igitero ndetse n’abamurinda bagafatwa. Ndagira ngo mbibutse ko Kyagulanyi atemerera abashinzwe umutekano kwinjira mu kigo cye haba ku manywa cyangwa nijoro. ”
Polisi ikomeza ivuga ko icyo yakoze gusa kwari ugushyiraho uburyo bwo kubungabunga no guha umutekano Kyagulanyi bashiraho ibirindiro ku nzira zerekeza iwe.
Ibitangazamakuru bya Uganda kandi byavuze ko Bobi Wine afite umugambi wo kuzahita ahungira muri imwe mu ma Ambasade ari muri iki gihugu aho akekako yabona umutekano usesuye.
Ildephonse Dusabe