Umuhanzi akaba n’Umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Uganda, Robert Ssentamu Kyagulanyi alias Bobi Wine, yiyemeje gukemura ikibazo cy’abaganga ba Uganda bava muri kiriya gihugu bakajya gushaka akazi mu bihugu birimo n’u Rwanda kubera imishahara y’intica ntikize.
Bobi Wine yiyemeje gukemura ikibazo cy’abaganga bahunga Uganda binyuze mu kubongerera umushahara, ubwo yari i Mbarara aho yatangirije manifesto y’ishyaka National Unit Platform (NUP) ahagarariye mu matora y’umukuru w’igihugu.
Bobi Wine wasabaga abanya-Uganda kumuhundagazaho amajwi ubwo amatora y’umukuru w’igihugu azaba yatangiye muri Gashyantare umwaka utaha, yavuze ko mu gihe yaba atorewe kuyobora Uganda abaganga, abarimu n’abashinzwe umutekano ari bo Guverinoma ye yafata iya mbere mu guhindurira ubuzima.
Avuga ku baganga yagize ati: “Isezerano ryacu ku banga, ni uko akazi kabo kazubahwa kandi kagahembwa na Guverinoma.”
Bobi Wine yavuze ko buri mwaka Uganda itakaza abaganga barenga 100 bajya hanze y’igihugu no mu bihugu bituranye na yo birimo u Rwanda kubera umushahara w’intica ntikize, gusa atanga isezerano ry’uko nafata ubutegetsi buri muganga wo muri Uganda azajya ahabwa umushahara ushimishije.
Ati: “Uyu munsi Uganda itakaza abaganga barenga 100 buri mwaka bava mu gihugu kubera icyo kibazo. Bamwe mu baganga banajya mu bihugu duturanye nka Sudani y’Epfo, Kenya n’u Rwanda. Abaganga baciriritse na bo ntibabohotse ikibazo cy’umushahara muto, yemwe ntibabona n’amahirwe yo guhabwa amahugurwa.”
Bobi Wine yatanze urugero kuri nyina umubyara wahoze ari umubyaza, avuga ko ibyo bihagije kugira ngo amenye imbogamizi abakora kariya kazi bahura na zo, ku buryo hari ubwo bifashisha za buji n’amatoroshi kugira ngo barokore ubuzima bw’abana ba Uganda.
Yavuze ko isezerano yahaye abaganga ari uko Guverinoma ye izashyira imbere imibereho yabo, binyuze mu kwishyurwa neza kandi ku gihe.
Depite Kyagulanyi yashinje Leta ya Perezida Museveni kuba buri gihe iha abanya-Uganda amasezerano adashoboka, avuga ko igihe kigeze ngo igihugu kigire impinduka.
Yatanze urugero rw’uko muri 2016 ubwo Museveni yiyamamazaga, yatanze isezerano ry’uko abanyeshuri b’abakobwa bose bazajya bahabwa impapuro z’isuku z’ubuntu; gusa nyuma umugore we Janet Museveni usanzwe ari Minisitiri w’Uburezi muri Uganda agatungurana avuga ko ririya sezerano ridashoboka, ngo kuko amikoro yabaye make.
Kyagulanyi ngo ntiyumva impamvu igihugu cyavuga ko kidafite amafaranga yo kugurira abana impapuro z’isuku, nyamara kirirwa gisohora za miliyari z’amashiringi ya Uganda mu gukodesha abapagasi bo gufasha Leta kwikiza abatavuga rumwe na yo, cyangwa abategetsi birirwa bagirira ingendo zihenze hanze y’igihugu.
Ni ikibazo avuga ko kigira ingaruka zikomeye ku burezi bwa Uganda, aho abana b’abakobwa batari bake bahitamo guta ishuri kubera kudahabwa ziriya mpapuro basezeranyijwe.
Dukuze Dorcas