Imirwano yo kuri uyu wa Mbere hagati y’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, n’inyeshyamba za M23 muri Ntamugenga , ikomeje gusatira agace kirwa Rubare, muri Kivu y’Amajyaruguru.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nk’uko isoko y’amakuru ya Rwanda Tribune iri Irubare ibivuga ,Ibisasu byatewe n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, bigwa mu kiyaga cya Kirwa giherereye muri Rubare.
Aka gace ubusanzwe kagenzurwaga na FARDC n’ubwo bitaremezwa niba izi ngabo zahatakaje cyangwa se zikihagenzura, kuko twagerageje guhamagara impande zombi ariko ntibabasha kwitaba telefoni kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Ibirindiro by’ingabo za Leta biherereye muri akagace ka Rubare nabyo ngo byaminjagiweho amasasu n’izi nyeshyamba.
Umuhoza Yves