Amakimbirane ashingiye kukwikanyiza hagati ya Gen Antoine Jeva ushinzwe ibikorwa bya Gisikare muri FLN na Kalinijabo Jean Paul wa PDM
Mu nyandiko yasohotse mu kinyamakuru cy’Abahezanguni barwanya Leta y’uRwanda cyitwa Ihame.org igira iti: https://www.ihame.org/-zari-zitwihishemo-zigamije-gusenya-fln-zavumbuwe-i-bujumbura/.
Umwanditsi w’iyi nkuru ashinja Jean Paul Karinijabo n’uwitwa Tsunami muramu we baba muri Austraria bakaba barashinze Ishyaka ryitwa PDM IMBANZABIGWI rigizwe n’abahoze muri CNRD UBWIYUNGE ubugambanyi buri gukorerwa abarwanashyaka babo ndetse bamwe bakaba baragiye barigisirizwa iBujumbura.
Muri iyi nyandiko kandi bavuga ko iri tsinda rikuriwe na Karinijabo rifite umugambi wo kurimbura Gen.Hakizimana Jeva rikorera iBujumbura na Kibitoki bifashije abakada ba PDM basanzwe bari iBurundi,iri subiranamo kandi rikaba ryongeye kwerekana ko uBurundi hariyo imitwe myinshi irwanya Leta y’uRwanda,nkuko mu nyandiko ya kiriya kinyamakuru cyerekanye imyirondoro y’izo Nterahamwe naho zituye muri Bujumbura.
Abasesenguzi mu bya Politiki bavuga ko ikinyamakuru Ihame.org gisanzwe gikorera mu kwaha kwa CNRD/FLN,kikaba cyarahawe ikiraka cyo kubuza amahwemo indi mitwe yose irwanya Leta y’uRwanda kudatekereza ibyo kuba yaza gukorera iBurundi kuko ari akarima ka Gen.Antoine Jeva na FLN ye.
Kubazi Jean Paul Karinijabo na Hakizimana Jeva bavuga ko ari abagabo b’abirarizi kandi banga guhara ishema dore ko ari nabyo byatumye Jean Paul Karinijabo wari Umunyamabanga mukuru muri MRCD UBUMWE yirukanywa,mu gihe Gen.Jeva kubabanye nawe muri FDLR bamufata nk’igihararumbu,ikigenge umuntu ugendera kubitekerezo bye wenyine,bityo bakaba bashobora gutangira kwitatanya muri kiriya gihugu cy’uBurundi n’ubwo bamwe bahaba bikandagira.
Nta gihe Leta y’uRwanda iterekerekanye ko bene iyi mitwe yiyita ko iyirwanya imeze nk’iseneni zirwanira mu icupa kuko buri gitondo havuka amashaka bahora barwaniramo,abandi bakaba barayobotse imbuga nkonyambaga birirwa batonganiramo,twababwira ko nk’ishyaka PDM ryashinzwe n’abahoze muri CNRD UBWIYUNGE mu gihe nayo yari ivuye muri FDLR,nayo ikaba yarabyawe na ALIR nayo ibyarwa na RDR nayo yabyawe na MRND/INTERAHAMWE.
Ubwanditsi