Uwari umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco (National Rehabilitation Service: NRS), Bosenibamwe Aimé, yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Gicurasi 2020, azize uburwayi mu bitaro bikuru bya Kibuye.
Amakuru Rwandatribune.com ikeshya abo mu muryango we ba hafi aravuga ko muri iki gitondo ahagana mu ma satanu aribwo Bwana Bosenibamwe Aime yavuyemo umwuka,akaba yari amaze igihe ataka umunaniro, akaba yaguye mu bitaro bikuru bya Karongi.
Bosenibamwe Aime w’imyaka 50 wakoze imirimo myinshi ya Leta irimo no kuba Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yamazeho imyaka irindwi,yahitanwe n’uburwayi mu saha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kibuye bwatangaje ko yazize uburwayi busanzwe .
Bosenibamwe yari afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu buhinzi yakuye muri Kaminuza ya Kisangani.
Yamaze imyaka 7 ayobora Intara y’Amajyaruguru, mbere yaho akaba yarayoboraga akarere ka Burera gaherereye muri iyo ntara. Mu bindi yakoze harimo kuba umunyamabanga nshingwabikorwa w’icyahoze ari Intara ya Kibungo ndetse yanakoze muri MINAGRI, mbere yaho akaba yaranabaye umwarimu.
Bosenibamwe yavukiye mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Kanama,atabarutse afite imyaka isaga 50.Yari umugabo wubatse kuko yashakanye na Sifa Gloriose banafitanye abana.
Ku wa gatanu tariki ya 30 Kamena 2017 nibwo yagizwe umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco nkuko byanyuze mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Bosenibamwe Aime yibukirwa kuri byinshi yakoze mu guteza imbere intara y’Amajyaruguru ubwo yari Guverineri wayo ndetse kwicisha bugufi n’umurava nibyo byamurangaga.
Nubwo Bosenibamwe Aimé yari umuyobozi wari uzwiho umurava mu kazi ke gasanzwe, yagiye agaragara nk’umuntu w’umunyembaraga kugeza no mu bikorwa by’umuganda akora imirimo y’amaboko bamwe batabikeka nko kwikorera ingiga z’ibiti, amabuye manini guhinga ari imbere n’ibindi.
Bamwe mu bayobozi bahagarikira abaturage mu mirimo itandukanye y’amaboko bakayibakoresha ariko kuri Bosenibamwe we byari ikinyuranyo, kuko ahubwo hari n’aho abaturage bagaragaza ubunebwe ariko we ntacike intege ndetse ntanabasiganye ahubwo akabyikorera, iteka imbaraga ze n’umurava yagaragazaga mu mirimo y’ingufu yashimishaga benshi.
Bosenibamwe yibukirwa cyane ku kuntu mu mwaka wa 2016 yahihibikanye akaniyemeza kuyobora itsinda ry’abafana bashakaga ko Umuhoza Sharifa akora amateka akaba Nyampinga w’u Rwanda wa mbere ukomoka mu ntara y’Amajyaruguru nubwo atabigezeho.
Uyu kandi atabarutse yari afite intego yo gufasha umuhanzi Abouba Star wo mu karere ka Rubavu wari warabaswe n’ibiyobyabwenge byageze aho bimusaza akava mu rugo akajya ku muhanda.
Ndacyayisenga Jerome