Inyeshyamba za M23 zamaze kugota agace ka Mushaki, ibisasu biremeye birimo gusukwa muri ako gace kuva ejo nimugoroba
Amakuru atuturuka muri ako gace avuga ko intambara yatangiye ejo nimugoroba saa kumi aho byatangiye inyeshyamba za M23 zisubizanya n’ingabo za Leta ibisasu bya Muzinga, amakuru akaba avuga ko intandaro ari abarwanyi ba M23 bageragezaga kuzamuka imisozi iri hejuru ya Mushaki ndetse no mu bikuyu.
Agace ka Mushake kari gasanzwe kabarizwamo ingabo za Leta, FDLR ndetse n’abacancuro b’Abarusiya, bose bakoraniye kuri izo nyeshyamba bashaka kuzisubiza inyuma kugirango zitinjira mu bikuyu,kugeza nanubu amasasu aracyavuga mu gihe abaturage batuye Mushaki batangiye guhunga imirwano.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri ahitwa Kingi ivuga ko ukurikije uko ibintu bimeze isaha iyo ariyo yose abarwanyi ba M23 bashobora kwigarurira ako gace kari mu masangano y’umuhanda uhuza umujyi wa Goma na zone ya Masisi, akaba ari honyine hari hasigaye inzira abaturage baturiye umujyi wa Goma bacishagamo ibiribwa byavaga Masisi na Ngugu bijya mu mujyi wa Goma.
Twashatse kumenya icyo uruhande rwa Leta rubivugaho k’umurongo wa telephone duhamgara Lt.Col Ndjike Kaiko ntitwunvikana kubera urusaku rw’amasasu menshi yumvikanaga aho yarari kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Mwizerwa Ally