Guverineri w’intara ya Kivu y’amajyaruguru Gen Chirimwami wari unashinzwe imirimo y’urugamba FARDC ihanganyemo n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, yamaze gusimbuzwa undi mu General waraye aturutse i Kinshasa.
Ibi bibaye mu gihe inyeshyamba za M23 zikomeje kwihaniza ingabo za Leta ya Congo ndetse n’abo bafatanije, ibintu bishobora kuba biri mu byatumye uyu mu General bamuhindura.
Si ubwa mbere ingabo z’iki gihugu zitsinzwe hanyuma abari abayobozi bagasimbuzwa ndetse rimwe na rimwe bakanafungwa bashinjwa ubugambanyi, ibyo byose rero ntawabura kuvuga ko biri mu byo uyu Chirimwami utari umaze Kabiri muri iyi ntara asimbuzwa.
Ugiye kuyobora imirwano muri iyi ntara nawe akaba ari umu General ukomotse I Kinshasa, akaba aje mu gihe kibi ingabo z’iki gihugu ndetse n’abafatanya babo bose batangiye kugenda basubira inyuma kubera ipfu za bagenzi babo, zikomeje gufata indi ntera.
Iyi mirwano ikomeje gufata indi ntera ndetse ikaba iri gusatira umujyi wa Goma ubu utakirangwamo umuriro w’amashanyarazi, kandi ukaba ari n’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Adeline Uwineza
Rwanda Tribune.com