Ibitaro bikuru by’intara ya Kivu y’amajyaruguru biri mu mujyi wa Goma (Hôpital provincial du Nord-kivu) byatangiye gusaba FARDC ko yakwifashisha n’ibindi bitaro birimo ibya Bukavu, kugira ngo babafashe kuvura inkomere ziri gukomerekera mu mirwano iri kubera muri Kivu y’amajyaruguru kuko bo ubushobozi butangiye kubabana bucye.
Ibi bitaro biri kwakira inkomere zirenze 100 k’umunsi kandi zose zigomba kujya mu bitaro, zikitabwaho kuko ziba zirembye cyane,hakiyongeraho n’abandi barwayi basanzwe bivuriza kuri ibi bitaro, ibi bigatuma aho gushyira abarwayi habura kugeza ubwo ibi bitaro byatangiye gusasira inkomere hasi, no mu mahema, ibintu bavuga ko bitabafasha kubitaho uko bikwiriye.
Ubusanzwe ibi bitaro umubare w’abantu bigenewe kwakira k’umunsi byikubye inshuro zirenze 2 nyuma y’uko iyi ntambara ya M23 n’ingabo za Leta FARDC yatangira.
Ibihe nk’ibi byaherukaga ubwo M23 yarwanaga n’ingabo za Leta FARDC ariko bwo bakaba bavuga ko bitari bigejeje aha kuko ubu abantu bari mu ntambara bikubye inshuro zitabarika abari bayirimo mu gihe cyashize. Ibi bigatuma inkomere ziyongera dore ko iyo byitwa ko habaye agahenge usanga hazanywe inkomere zitari munsi ya 50 naho iyo imirwano yabaye bwo byikuba kabiri cyangwa Gatatu.
Kugeza ubu ibi bitaro birimo abakomerekeye k’urugamba benshi ku buryo kubitaho bose biba ingora bahizi, ibintu byanatangiye gusakuzwa n’abasirikare barwariye muri ibi bitaro bavuga ko badafashwe neza ibintu binatuma bagenzi babo batari bacye bahaburira ubuzima kubera kutitabwaho.
Ni kenshi byakunze gusakuzwa aho bavugaga ko DRC yaba iri gukoresha abasivile bikaba ari nabyo biri gutuma inkomere ndetse n’abapfa baba benshi kuko abo baturage batazi iby’urugamba, bibumbiye mu kiswe Wazalendo, aribo bashyirwa imbere bakahatikirira.
Itsinda ry’abazalendo bari guhabwa amabwiriza y’urugamba
Ibi kandi byatumye bamwe mu bazalendo batandukanye batangira gukura mo akabo karenge ngo kuko babonye ko n’ubwo bari k’urugamba ntawe ubitayeho.
Umuhoza Yves
Rwanda Tribune.com