Intambara yongeye kubura mu bice bikikije umujyi wa Kichanga aho umutwe wa Mai Mai Machano, FDLR na FARDC bashinjwe kuba nyirabayazana w’imirwano.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri ahitwa I Bambo muri Gurupoma ya Bishusha muri Teritwari ya Rutschuru, amakuru avuga ko ingabo za Leta zagabye ibitero ku birindiro bya M23 biri ahitwa ku Itabi, Ruhango na Kabeza mu masaha ya mu gitondo cy’ejo kuwa kane taliki 08 Ukuboza 2022.
Ingabo za Leta zibarizwa muri Batayo ya 801 zikuriwe na Col.Niyibizi wahoze mu mutwe wa PARECO zagabye ibitero zifatanyije n’imitwe ya Mai Mai Machano, Mai mai FPP/AFP KABIDO, Mai Mai APCLS, Mai Mai Abazungu na FDLR zigamije kwisubiza uduce twa Bwiza, Gihanga na Shwagara bisanzwe bigenzurwa na M23 ndetse n’utundi duce turi hafi n’uduce twegereye umujyi wa Kichanga,ariko inyeshyamba za M23 ziza kuba ibamba.
Uyu munyamakuru wacu uri Kichanga avuga ko kuva ejo mu gitondo amsasu arikuvugira mu nkengero z’umujyi wa Kichanga, uyu munyamakuru kandi avuga ko amakuru bari kwakira yerekana ko inyeshyamba za M23 zaba ziri mu ntera ya Km 5 uza mu mujyi wa Kichanga.
Uyu munyamakuru kandi yakomeje kuvuga ko mu gihe umutwe wa M23 waba ugumanye agace k’ahitwa kw’Itabi, Gitembe na Kabeza biha uyu mutwe kwinjira muri Teritwari ya Masisi cyane ko uyu mutwe wa M23 uvuga ko utazarebera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi buri kuhakorerwa.
Mu gihe hashize iminsi ibiri umutwe wa M23 utangaje ko uhagaritse intambara abasesenguzi bavuga ko bitakunda cyane ko ingabo za Leta n’abatanyabikorwa bazo badakozwa ibyo kurambika intwaro hasi, cyane ko FARDC idashaka ibiganiro n’umunsi n’umwe na M23.
Mwizerwa Ally