Gen.BGD Ntilikina Faustin Umugaba mukuru w’inyeshyamba za RUD URUNANA yazamuye Lt.Chris Rukundo mu ntera amuha ipeti rya kapiteni amuha inshingano zo gusimbura Maj Gavana uherutse kwicwa
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri ahitwa Katanga ni muri Gurupoma ya Binza Teritwari ya Rutschuru yemeje aya makuru aho ivuga ko none kuri uyu wa 23 Ukuboza aribwo inama y’abasilikare bakuru ba RUD URUNANA yari iyobowe na Gen.Bdg Ntilikina Faustin ku buryo bw’iyakure yemeje ko Lt Rukundo Chris agirwa Komanda mukuru wa CRAP asimbuye Maj Nshimiyimana Cassien Gavana uherutse kwivuganwa n’abakomando ba M23.
Isoko y’amakuru kandi ya Rwandatribune ivuga ko muri iyi nama yayobowe mu buryo bw’iyakure na Gen.Bgd Ntilikina utuye mu gihugu cy’uBufaransa,yari yitabiriwe na bamwe bagize inama nkuru ya gisilikare barimo Col.Bushegeri,Col Jango Diogene,Lt.Col Radon Col Hakim Faida usanzwe ariwe muyobozi wungirije wa RUD URUNANA .
Chris Rukundo wagizwe Komanda wa CRAP avuka mu cyahoze ari Perefegitura Gitarama yinjiriye muri RUD URUNANA ahitwa Kanyabayonga, uyu Chris Rukundo n’umwe mu bazanye na maj.Gavana mu gitero cyagabwe mu Kinigi mu mwaka wa 2019, akaba yari asanzwe ari inkoramutima ye,abasesenguzi mu bya gisilikare bavuze ko kuzana Chris Rukundo muri CRAP ari ukugirango uyu mutwe wongere ugire igitsure ku baturage ba Nyabanira cyane ko uyu Rukundo avugwa mu mfu nyinshi z’abaturage aho yagiye abahohotera , akabakorera n’ibindi bya mfura mbi,uyu Rukundo akaba yari Komanda mukuru wa Batayo yitwa Lagos yakoreraga ahitwa mikotoko.
Umuhoza Yves