Imirwano irakomeje muri iki gitondo aho inyeshyamba za M23 zikomeje kugaba ibitero zerekeza mu mujyi wa Goma.
Amakuru ava muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’amajyaruguru avuga ko M 23 yamaze kwigarurira uduce twa Nyesisi, Ngugo na Bukima two muri gurupoma za Rugari na Kisigari .
Isoko y’amakuru yacu iri Bunagana yemeza ko imirwano yakomereje mu gace ka Gakeri na Ngugo, nyuma yaho M23 k’umunsi w’ejo yafashe uduce twa Nyesisi na Rwaza.
Imirwano yejo ikaba yaraguyemo ingabo za FARDC zigera kuri 12 harimo na Col Josue Ndume wari Umuyobazi wa FARDC, mu kiganiro umuvugizi wa M23 Maj.Ngoma yagiranye na Rwanda tribune yahakanye ko nta mugambi bafite wo gushoza intambara ahubwo FARDC ariyo ikomeje kubashotora bakayiha isomo ry’urusasu.
Ubwo twandikaga iyi nkuru hari Andi makuru akomeje gucicikana avugako kuri uyu mugoroba wo kuwa kabiri habaye kurasana Gato hagati ya M23 na FDLR mu bice bya Kiwanja aho abarwanyi ba FDLR bayobowe na CPT Tafi bakozanyijeho na M23.
Mwizerwa Ally