Nyuma y’imirwano ikomeye yahuje ingabo za Congo n’inyeshyamba za M23 mu gace ka Karengera, ndetse bikarangira uyu muhanda usa n’ufunzwe kubera imirwano, ubu izi nyeshyamba zimaze kwigarurira, uduce dutandukanye kuburyo irimo gusatira Rumangabo.
Ingabo za Congo ziri gukizwa n’amaguru
Si inkengero za Rumangabo gusa imaze kwinjira mu biganza by’izi nyeshyamba kuko ; Kalengera, Gako, Rubare, Rangira, Rukoro, Matebe na Kanombe muri Gisigari mu birometero bike uvuye Rumangabo, hose hari mu maboko ya M23.
Ingabo za M23 zikikije General Makenga, umuyobozi wabo
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Goma 24 ngo n’imisozi ya Ngugo muri Rugari nayo yamaze kwigarurirwa n’izi nyeshyamba za M23. Izi nyeshyamba ziri guhangana n‘ingabo za Leta zitabaje izindi mbaraga zitandukanye harimo n’inyeshyamba za FDLR zirwanya Leta y’u Rwanda.
Umuhoza Yves