Kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Gashyantare 2020, Leta ya Uganda imaze gutangaza ko yarekuye abandi banyarwanda 13 ikabashyikiriza ambasade y’u Rwanda i Bugande.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda Sam Kutesa yabwiye itangazamakuru ko ibi bigamije gukora ibyo isabwa kugirango umubano w’ibihugu byombi ugaruke ku murongo.
Ibi kandi kandi bije nyuma y’Inama iherutse kubera I Kigali kuwa gatanu ushize ikaba yari ihuje Intumwa za Uganda n’iz’U Rwanda aho iyi nama yashojwe bemeranyijwe ku myanzuro irimo nk’ Umwanzuro uvuga ko “Impande zombi zemeranyije kugenzura umubare n’ibibazo by’abenegihugu baba bafungiwe mu kindi gihugu, hakazatangwa raporo binyuze mu butumwa hagati y’ibihugu byombi, mu gihe cy’ibyumweru bitatu.”
Undi mwanzuro uvuga kandi ko “Impande zombi zemeranyije kurinda no kubahiriza uburenganzira bwa muntu bw’abenegihugu ba buri ruhande, hagakurikizwa amategeko n’amabwiriza mpuzamahanga arengera ikiremwa muntu.”
Uku kurekurwa kw’aba banyarwanda 13 bafashwe bidakurikije amategeko na Uganda kandi bikozwe mu gihe hasigaye iminsi 3 gusa kugira ngo inama ya kane yiga ku bibazo bya Uganda n’u Rwanda ibe, ikaba iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2020 ku mupaka uhuza U Rwanda na Uganda wa Gatuna.
NYUZAHAYO Norbert