Umuyobozi wa Radio Mikeno ikorera i Bunagana muri Teritwari ya Rutshuru, Bwana Byamungu Ngirarubanda yaburiwe irengero aza kuboneka mu mujyi wa Goma yapfuye
Ni ibikorwa byakozwe k’umusi w’ejo kuwa 5 Werurwe 2023, ubwo umutwe w’inyeshyamba wa CMC wa Domi ufatanije n’ibiro bishinzwe Ubutasi, bashimuse uyu muyobozi wari ukuriye Radio Mikeno bakamujyana
Nyuma yo kujyanwa n’aba bantu, uyu muyobozi wa Radio yabonetse yapfuye mu mujyi wa Goma.uyu muyobozi ngo yashinjwaga gukorana n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 birangira abizize.
Uyu muyobozi yashinjwaga kuba ari umwe mubakorana n’inyeshyamba za M23 zirwanya Leta ya Congo, zimaze igihe zivuga ko iyo Leta yanze kubahiriza amasezerano yagiranye nazo kuwa 23 Werurwe 2019.
Uyu mutwe bari bawemereye ko abadafite imbaraga bazabasubizwa mu buzima busanzwe abandi bagifite imbaraga bagashyirwa mu Gisirikare cya Leta ya Repubulika Iharanira Demekarasi ya Congo.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iherereye I Goma yavuze ko umurambo wa Bwana Byamungu Ngirarubanda wasanzwe mu mujyi wa Goma.
Ni ibintu byatumye Sociyete civile na Kominote Hutu bicikamo ibice bibiri, aho iyi Kominote Hutu ishinja CMC ya Domi guterwa nawe akitera.
Iyi Radio ya Mikeno ikorera hafi y’umupaka uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda
Uwineza Adeline