Nyuma y’imirwano ikomeye imaze iminsi hagati y’ ingabo z’igihugu cya Repubulika Iharanira Demomakarasi ya Congo (FARDC ) n’inyeshyamba za M23, FARDC ikigarurira ibirindiro bya M23 byo mu gace ka Tchanzu na Runyoni hafi y’ikirunga cya Sabyinyo, ariko kuri ubu, uyu mutwe w’inyeshyamba za M23 wamaze kwigarurira bimwe mu bice wari waambuwe .
NK’uko isoko y’amakuru ya Rwanda tribune iri Bunanagana ibitangaza ,uyu mutwe wa M23 wongeye kwisubiza uduce tumwe na tumwe wari wambuwe na FARDC aritwo Tshengerero n’ibindi bice bimwe bya Bunagana bikaba bimaze gufatwa na M23, ndetse kugeza ubu intambara iracyakomeje kuko hakiri kumvikana urufaya rw’amasasu.
Iyi mirwano ikomeje gukara yatumye abaturage benshi bava mu byabo bakaba bari guhunga berekeza mu gace ka Ntamugenga.
UWINEZA Adeline