Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza rugiye gukomeza kuburanisha urubanza Rusesabagina Paul, Nsabimana Callixte ‘Sankara’ na Nsengimana Herman ndetse n’abandi 18 baregwamo ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba bakekwaho.
Uru rubanza ruri kuburanishirizwa mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga ruri ku Kimihurura mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.
Mu iburanisha riheruka, Rusesabagina Paul wabaye Umuyobozi w’Impuzamashyaka ya MRCD/FLN yongeye kugaragaza ko atari ‘Umunyarwanda’ ndetse Gatera Gashabana umwunganira mu mategeko avuga ko urukiko rudafite ububasha bwo kumuburanisha kuko ari Umubiligi.
Ingingo y’ubwenegihugu bwa Paul Rusesabagina yatinzweho mu rubanza kugeza aho Nsabimana ‘Sankara’ na we avuze ko biteye isoni kubona Rusesabagina yihakana ko ari ‘Umunyarwanda’ nyamara yari afite umugambi wo kuruyobora.
Ni ingingo yatinzweho cyane ndetse iburanisha risubikwa hanzuwe ko igomba gufatwaho umwanzuro kuri uyu wa Gatanu.
Biteganyijwe ko kuri uyu munsi, abandi bari muri dosiye imwe na Rusesabagina na bo biregura ku nzitizi bafite mbere y’uko urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi.
09:10: Ubushinjacyaha bwavuze ko nta mpamvu n’imwe yatuma ubusabe bwa Rusesabagina buhabwa agaciro kuko muri system harimo imyanzuro kandi akaba nta nzitizi zagaragajwe.
Rudakemwa Félix yinjiye mu bavoka baburanira Rusesabagina
Rusesabagina Paul usanzwe wunganirwa na Gatera Gashabana yageze imbere y’urukiko yunganiwe n’uyu mugabo ariko mu ikipe imufasha mu bijyanye n’amategeko hiyongereyemo Me Rudakemwa Félix.
Rusesabagina yahise ajuririra ‘icyemezo cy’urukiko’
08:59: Gatera Gashabana yavuze ko umukiliya we ahise ajuririra icyemezo cyafashwe n’urukiko.
Ati “Ubujurire butanzwe kubera iyo nzitizi, itegeko rivuga ko ubujurire butegereza kuburana mu mizi. Byaba byiza ko byandikwa ko tujuririye iki cyemezo.’’
“Icya kabiri kijyanye n’iki cyemezo, tumaze kukimenyeshwa nonaha, mu gihe twari tutarakimenyeshwa, nta kundi kuntu twari gutanga indi nzitizi kuko mbere y’aho musomeye urubanza kuri twebwe, twari tugitegereje icyemezo kizafatwa. Turabamenyesha ko hari izindi nzitizi twiteguye gutanga, bitarenze kuri uyu munsi, igihe urubanza rurangirira turategura imyanzuro yayo, tubashyikiriza, bityo hashingiwe ku ihame ryo kwivuguruza (contradictoire) Ubushinjacyaha buramenya ibikubiye muri iyo myanzuro ku buryo tuzaba twiteguye kuburana kuri iyo nzitizi y’imyanzuro izaba yatanzwe.’’
Gatera Gashabana yavuze ko hari abashobora gutekereza ko ‘tugamije gutinza urubanza.’
Umucamanza Muhima Antoine ukuriye Inteko Iburanisha yavuze ko ibyo Atari iby’urukiko.
Gashabana yahise amusubiza ati “Birashimishije kuba atari ko mubibona.’’
URUKIKO RWANZUYE KO RUFITE UBUBASHA BWO KUBURANISHA PAUL RUSESABAGINA
Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwemeje ko inzitizi y’iburabubasha yatanzwe nta shingiro rufite, rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina Paul ndetse rwanzuye ko iburanisha rikomeza.
Rusesabagina Paul akurikiranyweho kuba mu mutwe wa MRCD/FLN wagabye ibitero mu bice bitandukanye.
Mbere y’iburanisha ry’urubanza mu mizi, Rusesabagina Paul yareze avuga ko nta bubasha urukiko bwo kumuburanisha afite ahubwo akwiye kujya kuburanishirizwa mu Bubiligi.
Umwanditsi w’Urukiko yavuze ko ingingo ya 42, igika cya kabiri y’itegeko 30 ryo mu 2018 riteganya ko Urugereko rufite ububasha bwo kuburanisha umuntu wese, harimo n’abanyamahanga, abantu cyangwa amashyirahamwe bikurikiranyweho ko byakorewe mu Rwanda.
Urukiko rurasanga iyi ngingo iha urukiko ububasha bwo kuburanisha ibyaha birenga imipaka haba ku butaka bw’u Rwanda n’ahandi.
Urukiko rusanga iyo kimwe mu byaha bikorewe hanze y’u Rwanda byitwa ibyaha birenga imbibi.
Urukiko rwanerekanye ko icyaha cyakorewe mu ifasi y’u Rwanda gihanishwa n’amategeko y’u Bubiligi.
Hakurikijwe amategeko urukiko rusanga rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina Paul hatitawe ku bwenegihugu bwe ahubwo hashingiwe ku kuba ibyaha by’iterabwoba akekwaho byarabereye ku ifasi y’u Rwanda.
Ruti “Nta mpamvu urubanza rwakoherezwa kuburanishirizwa mu Bubiligi kuko ibyaha akurikiranyweho yabikoreye mu Rwanda.’’
08:35: Abacamanza bageze mu cyumba cy’iburanisha.
Ambasaderi w’u Bubiligi mu badipolomate bitabiriye iburanisha
Nkuko byagenze ku munsi wa mbere w’iburanisha ryo ku wa 17 Gashyantare 2021, ubwo hatangiraga kuburanisha Paul Rusesabagina na bagenzi be, uyu munsi mu rukiko hari abadipolomate bitabiriye iburanisha.
08:15: Rusesabagina n’abo baregwa muri dosiye imwe bageze ku Cyicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga, ahagiye kuburanishirizwa urubanza