Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo(DRC) ,avuga ko Perezida Felix Tshisekedi yasimbutse umutego wari ugamije kumuhitana.
Ibitangazamakuru byo muri DRC, bivuga ko amakuru akomeje kugirwa ibanga ari umutego wari watezwe Perezida Felix Tshisekedi ugamije kumuhitana ariko akaza kurusimbuka.
Aya makuru,akomeza vuga ko hari ibaruwa yari igenewe Perzida Felix Tshisekedi, ariko ibanza kwakirwa na Guylain Nyembo umuyobozi mukuru w’ibiro bya Perezida Tshisekedi.
Nk’uko biri mu nshingano ze, ngo Guylain Nyembo yabanje kuyifungurana ubushishozi mbere yo kuyijyanira Perezida Felix Tshisekedi ,hahita hazamuka umwuka uhumanya watumye Guylain Nyembo amererwa nabi ahita ajyanwa mu bitaro.
Ku rundi ruhande, Abanyekongo batavuga rumwe n’ubutetsi bwa Pereida Felix Tshisekedi, bo bavuga ko ari amayeri ya Perezida Felix Tshisekedi ushaka kwikiza abashobora kuzamubangamira mu mtora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka wa 2023 akaba ari nayo mpamvu bakomeje kubigira ibanga, ndetse ko iyo biza kuba uburozi bwari bugenewe perezida, bwari guhita buhitana Guylain Nyembo wabanje kuyifungura.
Aya makuru ariko, ngo akomeje kugirwa ibanga mu gihe hakiri gukorwa iperereza, akemeza ko mu gihe kiri imbere Guverinoma ya DRC izatangaza abihishe inyuma y’umugambi wo guhitana Perezida Felix Tshisekedi.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Hari undi bazavuga se? Ntawundi ni Kagame dore ko yagowe!
Igihe cyose iyo umuntu apfuye ahantu usanga bakeka umurozo utuye muri iyo Quartier.niyi yaba atari we wamuroze!