Uyu munsi kuwa 27 Mata 2021 kuva mu ma saa tatu z’ijoro mu Mujyi wa Goma mu inkongi y’umuriro yibasiye amazu menshi arashya arakongoka muri kamwe mu gace kazwi nka Birere y’amajyepfo Karitsiye ya Ruzizi,mu ntera ya kirometero imwe uvuye mu mujyi wa Rubavu
.
Iyi nkongi Ikaba yatangiriye kunzu imwe maze igenda ikongeza n’izabaturanyi ku buryo bwihuse, bitewe ahanini n’imiterere y’imyubakire muri uyu Mujyi ugizwe ahanini n’amazu y’ubakishijwe imbaho,umuturage umwe mu batwikiwe inzu yabwiye umunyamakuru wa Rwandatribune ko uyu mujyi nta kizimyamwoto iwubamo ko,barigusaba Ubuyobozi bw’umujyi wa Goma ko bwasaba ubufasha umujyi wa Rubavu baturanye ukohereza Kizimyamwoto,ubwo twandikaga iyi nkuru bari bagitegereje ubufasha.
Kimwe mu byatumye abaturage batuye muri aka gace bakomeza gucika ururondogoro ni uburyo iyi nkongi yatangiye mu masaha ya saa tatu z’umugoroba ndetse bagerajegeje gutabaza inzego zibishinzwe ariko ntihagira ubutabazi babona kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Twagerageje kuvugana n’Ubuyobozi bw’umujyi wa Goma kugirango tumenye icyateye iyi nkongi n’umubare w’ibyahangirikiye ariko ntibabasha gufata telefone kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Mwizerwa All