Jean Paul Turayishimiye wari Umuvugizi wa RNC akaba yarashinzwe n’urwego rw’iperereza muri RNC amaze kwegura ku mirimo ye.
Amakuru avuye muri RNC yatangiye gucicikana ku munsi w’ejo ko uwari Umuvugizi wa RNC akaba yari ashinzwe iperereza muri RNC yamaze gusezera mu iri ihuriro ndetseno ku nshingano amazeho igihe iri yegura kandi rikaba ryamaze kwemezwa na Bwana Gervais Condo Umunyamabangamukuru wa RNC mu itangazo yamaze gushyira hanze .
Imvo n’imvano yo kwegura n’iyihe?
Umwe mu bantu ba RNC dukeshya iri itangazo tutatangaje amazina ye k’ubwumutekano we avugako ikibazo nyamukuru cyatumye Turayishimiye Jean Paul yegura ari ikibazo cya BEN RUTABANA n’urubanza rwa Maj ltd Mudasiru,mu magambo yateruye abwira Umusomyi wacu yagize ati:ndambiwe kubeshya amaradiyo guhora mbeshya buri munsi n’Imana yazampana.
Mu byarambiye Jean Paul nuko azi neza dosiye ya Rutabana ko yafungishijwe na Kayumba Nyamwasa bigizwe uruhare na Muramu we Frank Ntwari,ati ikindi kumbwire ngo nihakane Madasiru na bagenzi be birangora kuko Leta ya Kigali ifte ibimenyetso 90% ko bariya bahungu ari aba RNC.
Ben Rutabana nk’uwari ushinzwe ibikorwa byo kongerera imbaraga RNC na Jean Paul Turayishimiye wari ushinzwe ibikorwa by’iperereza muri RNC ntibigeze baha Kayumba Nyamwasa amahoro bamusaba kuvangura ibikorwa bya RNC n’iby’umuryango we dore ko 70% birenga by’imisanzu itangwa n’abarwanashyaka itakarira mu mufuka we n’abazamu bamurinda, ikindi n’ukuntu Frank Ntwari yivanga mu bikorwa byose yitwaje Kayumba Nyamwasa ibi byose bikaba byarananije Ben Rutabana na Jean Paul Turayishimiye.
Iturufu yo kwihakana Maj.Habibu Mudasiru na bagenzi be, n’ubwo Jean Paul yitunatunnye akavugira kuri za Radio mpuzamahanga ahakana ibya Ben Rutabana, akihakana ibya Maj.Mudasiru ni nako abanyapolitiki bahoze muri RNC batatinye kumuha urw’amenyo harimo nka Noble Marara na Dr.Theogene Rudasingwa, ndetse n’Umwami wa UFAMAMBO ho muri Masisi witwa BIGEMBE Jean Paul yitabaje ngahishe ingabo za Maj.Mudasiru.
Amakuru agera kuri Rwandatribune.com aravugako na Madame Lea Karegeya nawe yaba yamaze gutanga ibaruwa isezera kuri RNC, mu gihe havugwamo aka kaduruvayo kose biravugwa ko urwego rw’iperereza CMI rwo muri Uganda ruri kugerageza guhuza abatavuga rumwe muri RNC ngo barebe uko bazimya uwo muriro.
Sibyo kuza CMI ikaba iri gukorana inama n’abafatanyabikorwa babo aribo P5, FPP na RUD URUNANA inama yatangiye ejo bundi kuwa 4 kugira ngo barebe uko bazanzamura ibikorwa bihungabanya umutekano w’igihugu cy’u Rwanda.
Jean Paul Turayishimiye wari Umuvugizi wa RNC, atuye mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika akaba ayobora ikigo cy’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga,akaba ari impuguke mu by’amategeko, mu byo yakoze bigayitse n’amatsinda yari yarubatse mu gihugu ashinzwe kunyanyagiza impapuro mpuha (tract) n’amagerenade yaterwaga Nyabugogo akaba kandi yarigeze kuba Umunyamabanga wihariye wa Gen.Kayumba Nyamwasa mu gihe cy’imyaka 5 ubwo yari Umuyobozi mu nzego z’umutekano z’u Rwanda.
Mwizerwa Ally