Lt.Habiyakare wari ukuriye umutwe wa CRAP muri Segiteri y’imirwano ya Tongo yicanywe na bagenzi be 15 abandi barakomereka
Ibi byemejwe n’umwe mu bayobozi ba Sosiyete Sivile mu gace ka Tongo, ho muri Teritwari ya Rutchuru,muri Kivu y’amajyaruguru, mu kiganiro amaze kugirana na Rwandatribune, aho uyu Muyobozi yasobanuye uko imirwano ejo yagenze ndetse ahamya ko benshi mu basilikare ba FDLR na FARDC biciwe mu gace Tongo ihuriramo na Murimbi, aka gace kakaba ari nako basanzemo umurambo wa Nyakwigendera t.Habiyakare.
Umwe mu ba Ofisiye bahoze muri FDLR uri mu kigo cy’ingando cya Mutobo, utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko uyu nyakwigendera ari muri bamwe mu ba Ofisiye b’inkingi ya Mwamba ,Col Silikove yacungiragaho, aho yagize ati” muri FDLR usibye Lt.Noheri ,Cpt Inkodosi na Lt.Habiyakare ntabandi mbona bakora ibyo Nyakwigendera yakoraga , kuko uwo Col.Ruhida bavuga yamaze gusaza.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune ivuga ko uyu Lt.Habiyakare yapfanye n’abasilikare barenga 20, abo bose biciwe mu gace ka Kisangani, aho bari bagabye igitero k’umutwe wa M23 mu birindiro byawo bitandukanye,bagasanga uyu mutwe wa M23 uryamiye amajanja, ukabakira.
Mwizerwa Ally