Abarwanyi ba M23 basatiriye umujyi wa Goma k’umurongo w’urugamba bihinduye isura .
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri ahitwa Murimbi muri Teritwari ya Rutchuru yabwiye Rwandatribune ko urugamba rutoroheye ingabo za Leta FARDC ,zari zagabye igitero mu gace ka Tongo,kuko zakirijwe umuriro mwinshi n’abarwanyi ba M23 ,urugamba kandi ninako rwari rwambikanye mu gace ka Kibumba,muri Gurupoma ya Buhumba.
Umunyamakuru wacu ri Goma yemeza ko imodoka z’intambara za FARDC zari mu gace ka Kibumba zarimo kurasa ahitwa Nyundo zatangiye kuraswaho ibisasu bishwanyaguza imodoka z’imitamenywa,bituma zisa n’izisubira inyuma,uyu munyamakuru kandi yemeje ko nyuma yaho abarwanyi ba M23 birukanye abarwanyi ba FDLR bayobowe na Ajida Chaste aho barikumwe n’abacancuro ba Wagner mu gace ka Kanyamahoro kari mu ntera ya 20Km winjira mu mujyi wa Goma,kgeza ubu inyeshyamba za M23 zikaba zirikuhagenzura.
Uy munyamakuru kandi avuga ko agace ka 3 Antennes kagenzurwaga na FDLR nako kamaze kugotwa n’inyeshyamba za M23 ubwo twandikaga iyi nkuru amasasu menshi yari akivugira muri ako gace,mwe mu baturage batuye mu mujyi wa Goma twahaye izina rya Brigite k’ubwumutekano we yabwiye Rwandatribune ko abatuye mu mujyi wa goma bararanye ubwoba ko uyu mujyi ushobora guterwa n’inyeshyamba.
Mwizerwa Ally