Mu mirwano yahanganishije ingabo za FARDC na M23 mu gace ka Murambi byaje kurangira Maj.Gakara wari Komanda muri ako gace yiyunze na M23 we n’abasilikare yari ayoboye.
Agace ka Murambi gaherereye muri Teritwari ya Masisi ,Kolegitivite ya Bahunde ni muri 15 Km uvuye mu mujyi wa Karuba,agace ka Murambi kakaba gakize k’ubworozi bw’amatungo magufi n’amaremare hakaba hari inyubako nyinshi z’umuherwe witwa Gasuku.
Ifatwa rya Karuba na Murambi risobanuye ko ¾ bya Teritwari ya Masisi biri mu maboko ya M23 ,bikongera kandi guha amahirwe uyu mutwe kwigarurira ibice bisigaye muri Masisi ndetse na Teritwari ya Kalehe muri rusange.
Nk’uko isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Ngungu ibivuga imirwano yahanganishije umutwe wa M23 n’ingabo za Leta muri Murambi yatangiye mu gicuku ahagana mu masa kumi. Nyirabayazana akaba ari ingabo za Leta zagabye ibitero mu bice binyuranye bihana imbibI n’uwo mujyi. ubwo ingabo za M23 zasubizaga inyuma FARDC zihungira muri Murambi inyeshyamba za M23 zifata icyemezo cyo kuzikurikirana.
Mu mafoto yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga ingabo za Leta zihunga n’amamdoka akuruye imbunda zirasa kure,aho abaturage binubiraga ubugwari bw’igisilikare cyabo nkuko byunvikana mu majwi ari muri izo video.
Ubwo twandikaga iyi nkuru hari andi makuru yacicikanaga avuga ko uwari ukuriye ingabo muri ako gace ka Murambi yahise yishikiriza inyeshyamba za M23 hamwe n’abasilikare yari ayoboye,gusa yaba ku ruhande rwa M23 ndetse na FARDC ntawe uremeza aya makuru cyangwa ayahakane.
Uwineza Adeline