Mukashema Esperance wari Perezida w’Ishyaka RRM rirwanya Leta y’u Rwanda yavuyemo umwuka mu ijoro ryakeye
Nkuko byatangajwe n’umuryango we ubinyujije ku mbuga nkoranyambaga inkuru y’urupfu rwa Mukashema Esperance wari utuye mu gihugu cy’u Bubiligi ko yasizemo umwuka m ijoro ryakeye ariko uburwayi bwamuhitanye bukaba bwagizwe ibanga.
Mukashema Esperance yari umwe mubashinze RRM ndetse akaba yarabaye muri Komite y’impuzamashyaka MRCD UBUMWE ya Paul Rusesabagina, uyu mugore kandi bamwe muri iyi mpuzamashaka bamushinje kuba inshoreke ya Twagiramungu Faustin alias Rukokoma ku buryo yari inkoramutima ye bya hafi n’ubwo yari yarashakanye na Sisi nawe uherutse gupfa mu minsi ishize.
Mukashema Esperance azibukirwa kuki?
Bamwe mu bari abambari b’ishyaka RRM ryashinzwe na Sankara bamushinje gukoreshwa na Twagiramungu Faustin mu gusenya Ishyaka rya RRM, aho kugeza ubu iri shyaka ryavutsemo igice cyayoborwaga nawe aho yari yungirijwe na Twihangane Pacifique ikindi gice kikaba cyari kiyobowe na Kasimu Butoyi.
Ikindi kizibukirwa kuri Mukashema Esperance n’amagambo y’urwango yakomeje kumurangwaho ndetse anapfobya Jenoside yakorewe abatutsi, uyu mugore kandi ntiyahwemye kugereka k’Umuryango wa FPR INKOTANYI, ubwicanyi bwakorewe Abasenyeri i Gakurazo.