Ashingiye ku biteganwa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’uRwanda ryo muw’2003 ryavuguruwe mu 2015,cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116,none kuwa 30 Mata 2020,Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame agize Prof.Nshuti Manasseh Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane ushinzwe umuryango w’ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba.
Ku italiki ya 09 Mata 2020 nibwo Amb. Nduhungirehe Olivier wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba yirukanwe ku mwanya yari ariho
Ibi byatangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 9 Mata 2020. Ni umwanya yari amazeho igihe, akaba yarawugiyeho avuye muri ambasade y’u Rwanda mu gihugu cy’u Bubiligi.
Prof Nshuti Manasseh usimbujwe Amb. Nduhungirehe Olivier ni umugabo wubatse akaba afite imyabushobozi y’ikirenga ya PHD mu bijyanye n’ubukungu yakuye mu Bwongereza muri Kaminuza ya Aberdeen Universty,akaba yarabaye Ministiri w’ubucuruzi n’inganda,aba na Ministiri w’amakoperative n’ubukerarugendo,aba Ministiri w’imari ya Leta nyuma aza kuba Ministiri w’abakozi ba Leta n’umurimo,akaba yarasanzwe yari Umwalimu mu bijyanye n’imari,yari na Perezida w’inama y’ubutegetsi ya Kaminuza Universty of Kigali .
Mwizerwa Ally