Mashira Heslon wiyita Umwami w’Abahutu(Hutu Kingdom)niwe ushirwa mu majwi kuba ari inyuma y’urupfu rwa Nyakwigendera Abdallah
Mu minota mikeya ishize, uwari uhagarariye RNC muri Africa y’epfo, amaze kuraswa. Abamurashe bakoresheje imbunda idasohora urusaku, bivugwa ko yazize umwiryane wari umaze iminsi hagati ya RNC na n’Itsinda ryitwa King Mashira Hutu Kingdom,iritsinda akaba ari naryo rishinzwe ubukangurambaga bwa FDLR muri Afurika y’epfo
Umwe mu batuye mu mujyi wa Capetown wavuganye na Rwandatribune yavuze ko uyu mugabo yarasiwe ahitwa Guguletu,uwamurashe akaba yakoresheje imbunda idasohora urusaku (Silencer handgun) mu ndimi z’amahanga.
Ku bazi uyu nyakwigendera yari inshuti y’akadasohoka ya Kayumba Nyamwasa akaba yari afite iduka ricuruza ibitanda mu mujyi wa Capetown,amakuru ava Capetown aravuga ko uyu mugabo yari amaze iminsi ahanganye n’itsinda ryisiye King Mashira Institute ry’Abahenzanguni biyita Abahutu b’umwimerere rikuriwe n’uwitwa Mukiza Heslon uba muri uyu mujyi,uyu Mukiza Heslon akaba yari amaze iminsi yigamba ko RNC ya Kayumba Nyamwasa iri kumuhiga ariko nawe atazatinda kubakora mu jisho,dore ko hari hasize ukwezi Mukiza Heslon yishinganishije mu nzego z’umutekano z’Afurika y’epfo.
Si uyu Mukiza Heslon wenyine wigambaga ibikorwa byo gutangira kwibasira abambari ba RNC n’uwitwa Kazigaba Andre aravugwa kuba inyuma y’urupfu rwa Nyakwigendera kuko atahwemaga kumutukira mu mbuga nkoranyambaga aho yagiye yibasira Kayumba Nyamwasa na Nyakwigendera Abdallah abita ibyitso by’Inyenzi,umwe mu batuye Capetown utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye itangazamakuru ko iri tsinda ry’Abahezanguni riyobowe na Mukiza Heslon na Kazigaba Andre nta gushidikanya riri inyuma y’ubu bwicanyi ko utahiwe ari Frank Ntwari muramu wa Kayumba Nyamwasa.
Hategekimana Claude