Abacancuro ibihumbi 2000 bo mu ngao za Tchad bagiye koherezwa muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kurwanya M23
Nyuma y’aho ingabo zoherejwe na SADEC,ingabo z’uBurundi ,Wazalendo ,abacancuro bo mu Buraya ndetse n’ingabo za FARDC zinaniriwe urugamba,Perezida Tschilombo Kisekedi yiyambaje ingabo za Tchad
Amakuru Rwandatribune Ikesha ibiro ntaramakuru alwihda bikorera muri Tchad avuga ko nyuma y’urugendo Perezida w’icyo gihugu agiriye mu Burundi,akaba yari agiye kwifatanya na mugenzi we Perezida Ndayishimiye kwizihiza umunsi w’ubwigenge,habayeho kuganira n’ikibazo cya Congo ndetse bunvikana ko na Tchad yakohereza ingabo mu burasirazuba.
Igisilikare cya Tchad kimaze imyaka irenga 10 gihanganye n’imitwe yitwaje intwaro y’abajihadiste kitarabashya kurandura,iyi mirwano ikaba yaraguyemo uwari umukuru w’igihugu Gen.Idris Deby Itno.
Abasesenguzi mu bya politiki basanga izi ngabo nta gisubizo nta gito cy’impinduka ku bw’iyi ntambara ihanganishije M23 na FARDC,ahubwo igisubizo cy’ibiganiro aricyo kizatanga umuti urambye.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune