Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin yandikiye ba Visi Perezida be ndetse n’Abasenateri bose, abamenyesha ko yeguye kuri uyu mwanya ndetse no ku busenateri.
Bikubiye mu ibaruwa yanditse kuri uyu wa Kane tariki 08 Ukuboza 2022, igaragaza ko yeguye ku mpamvu z’uburwayi.
Muri iyi baruwa, Dr Iyamuremye agaragaza impamvu yeguye, yagize ati “Mbandikiye mbamenyesha iyegura ryanjye ku mwanya w’ubuyobozi bwa Sena no ku murimo w’ubusenateri, kubera impamvu z’uburwayi, nkaba nkeneye gufata umwanya wo gukomeza kwivuza bitabangamiye inshingano nshinzwe.”
RWANDATRIBUNE.COM