Abasenateri 26 bagize Sena y’u Rwanda, batoye Dr. Kalinda François Xavier ku mwanya wa Perezida wa Sena nyuma yuko arahiriye kuba Umusenateri muri Sena y’u Rwanda.
Ni amatora yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 09 Mutarama 2023 nyuma yuko Dr. Kalinda François Xavier yari amaze kurahirira kuba Umusenateri.
Nyuma y’iyi ndahiro yakoreye imbere ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Abasenateri bahise binjira mu matora ya Perezida wabo nyuma yuko uwari we Dr Iyamuremye Augustin yeguye.
Dr. Kalinda François Xavier yatowe ku bwiganze bw’abasenateri bose bagize Sena y’u Rwanda, nyuma yo gutangwa nk’umukandida na Senateri Nyirasafari Esperance.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, yinjiye muri Sena y’u Rwanda nyuma yo kugirwa umusenateri na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu cyumweru gishize.
Asimbuye Dr Iyamuremye Augustin wari Perezida wa Sena uherutse kwegura ku mwanya w’Umusenateri na Perezida wa Sena, akaba yari yinjiye muri Sena anamusimbuye ku mwanya w’Umusenateri.
RWANDATRIBUNE.COM