Nyuma yifatwa ry’uduce twa Canzu na Runyoni abarwanyi bikekwako ari aba M23 bigaruriye Kitagoma
Ku isaha ya saa yine za kino gitondo niho abarwanyi bivugwa ko ari aba M23 bamaze gufata umujyi w’ubucuruzi wa Kitagoma ntawe ubakomye imbere,nyuma yuko bari bamaze gufata uduce twa Cengerero na Jomba.
Umunyamakuru wacu uri Kiwanja avuga ko abaturage babaye bahunze imirwano bamaze kuba benshi mu mujyi wa Kiwanja,mu gihe abandi birunze k’umupaka wa Bunagana bakaba bashaka guhungira mu gihugu cya Uganda nubwo ku ruhande rwa Uganda batarafungura umupaka.
Ababyiboneye n’amaso bavuga ko Gen.Sultan Makenga yagaragaye mu murongo munini w’abarwanyi berekezaga mu gace ka Kitagoma gahana imbibe na Uganda,mu gihe abandi barwanyi bari kwerekeza mu mujyi wa Butembo.
Gufata Kitagoma bivuze iki
Abasesenguzi mu by’umutekano w’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari bavuga ko gufata Bunagana kuri M23 bikozwe mu rwego rwo kugirango bagenzure umupaka wose uhuza DRC na Uganda,kugirango babashye kwinjiza ibikoresho,abarwanyi n’ubundi bufasha bushobora guturuka Uganda,cyane ko bivugwa ko iki gihugu aricyo kiri gutera inkunga abo barwanyi.
Hon. Ayobangira Safari, umudepite wa Masisi muri Kivu ya ruguru, yabwiye BBC Gahuzamiryango ko iriya misozi ya Chanzu na Runyoni yahoze ari ibirindiro bikomeye bya M23.
Yagize ati: “Kuri iyo misozi yombi niho habereye imirwano ya nyuma ikomeye aho igihangange Col Mamadou Ndala yarangirije intambara ya M23.
“Ariko mu buryo bubabaje twamenye ko iyo misozi ibiri ikomeye yafashwe n’abantu bitwaje intwaro, amakuru dufite ava mu baturage ni uko babonye bamwe muri bo ari abahoze muri M23, kuko ni abantu bari abaturage b’aho baziranye.
Shamukiga Kambale