Mu masaha ya sa munani zay’amanywa Robert Kyagulanyi umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repuburika mu matora ateganyijwe muri Uganda yarekuwe n’Urukiko rukuru rwa Iganga.
Icyemezo cyo gufungura Bobi wine kikaba cyafashwe n’urukiko mpanabyaha rwa Iganga nyuma yaho rumusabye gutanga ingwate ingana n’amafaranga, miliyoni imwe y’amashiringi n’izindi miliyoni 10 zatanzwe n’abishingizi be, aho John Baptiste Nambeshye yatanze miliyoni 5 z’amashiringi naho uwitwa Paul Mwiru nawe agatanga ingwate ya miliyoni 5 z’amashiringi.
Bobi wine akaba yitabye urukiko arinzwe bikomeye n’abashinzwe umutekano ,aho yagaragaye nta kibazo cy’ubuzima afite, akaba yari afungiye ku biro bya Polisi ya Nagalama ho mu Karere ka Jinja kuwa 19 ugushyingo 2020.
Urukiko rwari rwuzuye abarwanashaka ba NUP Ishyaka Bobi wine abereye umuyobozi ndetse n’abanyamakuru ,maze rutegeka ko bagabanuka ntibarenze abantu 20 bose hamwe.
Lubega Segona umunyamategeko wa Bobi wine yashinje Polise gushwanyagurizaho Bobi wine imyenda no kumukorera iyica rubozo ubwo yatabwaga muri yombi.
Umushinjacyaha yareze Bobi wine kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya covid-19, ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza kuwa gatatu tariki ya 19 ugushyingo 2020, gusa Bobi wine we akaba yahakanye ibi birego ahubwo avuga ko azira ibibazo bya politiki.
Urukiko rwemereye Bobi wine gukomeza ibikorwa bye byo kwiyamamaza ariko rumutegeka ko agomba kubahiriza amabwiriza yashizweho na Komisiyo ishinzwe amatora muri Uganda ,arebana no kwirinda icyorezo cya Covid 19.
mu gihe cyo kwiyamamaza, maze runamutegeka ko atagomba kurenza abantu 200 mu bikorwa bye byo kwiyamaza, kwambara agapfuka munwa, gushiramo intera, kandagira ukarabe n’andi mabwiriza yose arebana no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 .
runategeka ko uru rubanza ruzasubukurwa tariki ya 18 ukuboza Bobi wine narangiza ibikorwa bye byo kwiyamamaza.
Hategekimana Claude