Abantu 61 ni bo baguye mu mpanuka y’indege yahanutse, mu ntara ya São Paulo muri gihugu cya Brezili ubwo yavaga Cascavel mu ntara ya Paraná mu majyepfo ya Brezili mu mu mjyi wa Vinhedo, nk’uko bivugwa n’ikompanyi Voepass.
Impanuka y’ indege yo mu bwoko bwa ATR72-500 yari itwaye abagenzi 57 n’abakozi bane, nta muntu n’umwe wabashije kuyirokoka nkuko bitangazwa n’abayobozi b’ iyi Kompanyi.
Umukuru w’igihugu cya Brezili Luiz Inácio Lula da Silva, yahumurije incuti n’imiryango y’abaguye muri iyi mpanuka. umuyobozi w’ Intara ya São Paulo, Tarcísio Gomes de Freitas, nawe yahise atangaza icyunamo cy’ iminsi itatu muri iyi ntara yose.
Abayobozi b’ iyi Kompanyi bavuga ko agasanduku kabika amakuru y’ingendo z’iyi ndege ya ATR72-500 katoraguwe bityo ko Kompanyi ATR, y’Ubufaransa n’Ubutaliyani yakoze iyi ndege, ivuga ko izafasha mu bikorwa by’iperereza ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.
Nubwo iyi mpanuka yabereye mu gice gituwe n’abaturage, ntamuntu iyi ndege yaguyeho cyangwa ngo imukomeretse uretse inzu imwe yangirije aho abaturage bavuze ko bagiye kubona bakabona iyi ndege imanuka butosho yibarangura nyuma bakumva ikintu gituritse nk’ inkuba mu kanya gato babona umwotsi mwinshi wirabura mu kirere batuyemo
Bamwe mu bagenzi baganiriye na Reuteurs dukesha iyi nkuru bashakaga kujyana nayo ariko bagera kukibuga bakabuzwa kwinjira ngo kuko bakererewe ndetse ikabasiga ababaye baravuga ko barimo gushima Imana cyane kubera ko nyuma yo kumenya ko indege bangiwe kujyamo yakoze impanuka, barumva ari igitangaza babonye.
Iyi mpanuka niyo mpanuka ya mbere y’indege ibaye mbi muri Brezili kuva mu mwaka w’ 2007, nyuma y’ igihe na none habaye impanuka y’ indege y’ikompanyi TAM Express yahanutse maze irashya irakongoka ku kibuga cy’indege cya Congonhas i São Paulo, abantu 199 bakahasiga ubuzima.
Rwandatribune.com