Umuryango wa BRICS wungutse amaboko mashya, aho wemereye ibihugu bitandatu kwinjira muri uwo murwango.
Ibyo bihugu byinjijwe muri uwo muryango ni Argentine, Egypte, Iran, Ethiopie, Arabie Saoudite na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho bizemerwa nk’abanyamuryango bashya guhera ku wa 1 Mutarama 2024.
Ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu Nama yabereye muri Afurika y’Epfo. Ubusanzwe BRICS yabarizwagamo ibihugu birimo Brésil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo.
Hari ibihugu byinshi byamaze gusaba kwinjira muri uyu muryango usanzwemo ibihugu bitanu.
Ubukungu bwa BRICS bungana na 36% by’umutungo w’Isi ndetse n’umubare w’abaturage ungana na 47% w’abatuye Isi.
Uyu muryango ubusanzwe wari ufite ubusabe bw’ibihugu bigera kuri 23 byifuzaga kuwinjiramo, ariko muribyo hamaze kwemererwa ibihugu bitandatu gusa.
Uwineza Adeline