Abakozi n’abayobozi b’Umuryango BUFMAR uharanira kugeza imiti ku Banyarwanda, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi basobanurirwa amateka ya Jenoside mu yahoze ari Gikongoro n’ubugome ndengakamere bw’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri uyu wa Gatanu nibwo abagize Umuryango uhuza ibikorwa by’amavuriro ya Kiliziya Gatolika n’ay’amatorero y’Abaporotestanti yemewe na Leta mu Rwanda, BUFMAR, [Bureau des Formations médicales agréées du Rwanda] , basuye uru rwibutso ruri mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe.
Umukozi wa CNLG, ku rwibutso rwa Murambi, Mugabarigira Stanley yabasobanuriye ko abiciwe i Murambi bari baturutse mu makomini ya Nyamagabe, Karama, Mudasomwa, Kinyamakara na Rukondo.
Yakomeje avuga ko ku matariki ya 9, 10 na 11 Mata, muri aya makomine bari bamaze gutwikira Abatutsi batangira guhunga. Hari abaje i Murambi, ariko hari n’abagiye bahungira muri za kiliziya no mu nsengero. Abo bazanywe i Murambi mu modoka babwirwa ko bari guhabwa ubuhungiro.
Mugabarigira yasobanuye ko ahari Urwibutso rwa Murambi hari amashuri yari yarubatswe mu 1986, agenewe kwigirwamo imyuga.
Igitero simusiga cyabishe ngo cyahaje mu ma saa cyenda zo mu ijoro rishyira uwa 21 Mata 1994. Habayeho kubatera za gerenade no kubarasa bikozwe n’abasirikare, maze bamaze guhashywa, bashegeshwa n’abicanyi bifashishije intwaro gakondo.
Kubera ko abari bahiciwe bari benshi cyane, ibimodoka bya caterpillar bizwi mu gukora imihanda ni byo byifashishijwe mu kubashyingura.
Kuri ubu uru rwibutso ruruhukiyemo imibiri y’abatutsi barenga ibihumbi 50 biciwe i Murambi n’indi igenda ikurwa hafi yaho.
Nyuma yo gusura ibice bitanu bigize urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi no gusobanurirwa amateka, abayobozi bahaye inkunga yo gusakarira inzu Mukamazimpaka Seraphine wacitse ku icumu rya Jenoside utishoboye muri uyu Murenge wa Gasaka.
Ni nyuma y’uko abaturage bo muri uyu Murenge bari barayubatse ariko habura ubushobozi bwo kuyishakara, Bufmar kandi yamuhaye indi nkunga y’iy’ibiribwa birimo umuceri, ibishyimbo, ibikoresho by’isuku n’ibindi, .
Umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya BUFMAR, Dr Albert Nzayisenga, yavuze ko kwibuka ari ngombwa kandi bifasha abanyarwanda gusubiza inyuma bakareba amateka y’igihugu cyabo bakamenya intandaro y’ivangura ryazanywe n’abakoloni ari naryo ryaje kugeza u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati ‘Ni igikorwa kidufasha gusubiza amaso inyuma tukareba amakosa yagiye akorwa n’ubutegetsi bubi, tunashaka uburyo bitazongera gusubira.’
Ubuyobozi bwa BUFMAR butangaza ko abari abakozi bawo 10 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuhango wo gusura urwibutso wabanjirijwe n’igitambo cya Misa cyo gusabira aba bahoze ari abakozi ba Bufmar bazize Jenocide Abatutsi biciwe I Murambi ndetse n’abandi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Kuri uru rwibutso rwa Murambi kandi Bufmar yatanze inkunga y’ibihumbi 500Frw.
Umuyobozi wa BUFMAR, Rwagasana Ernest yavuze ko kuba bibuka abari abakozi babo bishwe bazize uko baremwe, ari ibibongera imbaraga zo guharanira ko ibyabaye mu Rwanda bitazongera.
Rwagasana yavuze kandi ko impamvu bahisemo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi ari ukugira ngo basobanukirwe amateka yaranze Jenoside hirya no hino mu gihugu kugira ngo bazayigishe n’abana babo.
Yagize ati ‘Ni ukugira ngo tumenye amateka, twumve ubukana Jenoside yakoranywe dufate n’ingamba, kugira ngo tumenye amateka kandi natwe abatuvukaho bazamenye amateka y’igihugu na Jenoside yakorewe Abatutsi.’
Umuvugizi w’Itorero rya , EAR, Diyosezi ya Kigeme akaba n’umwe mu bagize Inteko Rusange ari narwo rwego rukuru rwa Bufmar , Musenyeri Musabyimana Asiel , yavuze ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya mwiza wo kwifatanya n’abanyarwanda gusubiza amaso inyuma hanafatwa ingamba z’uko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Umuryango BUFMAR wabayeho mu 1975, ugizwe n’abanyamuryango 22 barimo Diyosezi Gatolika icyenda ziri mu Rwanda, Itorero ry’Abangilikani rifitemo Diyosezi umunani, hakiyongeramo ADEPR, Eglise Methodiste mu Rwanda, AEBR (Association des Eglise Baptiste au Rwanda), Ihuriro ry’amatorero y’Ababatista mu Rwanda (UEBR) na EPR (Eglise Presbyterienne au Rwanda).
Utangaza ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima n’abandi bita ku buzima wabashije kugera ku ntego yawo ari yo ‘kubonera abanyarwanda imiti n’ibikoresho byiza byo kwa muganga kandi bihendutse’ kugira ngo bagire ubuzima bwiza.