Mu karere ka Bugesera hatangijwe umukwabu wo gufata abana bataye amashuli, ndetse no guhangana n’abasiba ishuli uko bishakiye bajya mu masoko n’ahandi.
Ni umukwabo watangijwe kuri uyu wa gatatu, utangirizwa mu isoko rya Nyamata, abana 36 ni bo ku ikubitiro bafatiwe muri iri soko, barimo abasanzwe biga ndetse n’abatiga.
Rwandatribune.com iganira n’abana bafashwe batubwiye impamvu zitandukanye zatumye baza mu isoko, zirimo izo gushaka ibikoresho ndetse bamwe bavuga ko bari bwige ikigoroba.
Ubwo twabasangaga ku murenge wa Nyamata aho bari bahurijwe, umwe mu bana ufite imyaka 12, yagize ati “Njye nagombaga kwiga ikigoroba, ni yo mpamvu naje mu isoko nshoye inkoko ngo mbone uko ngura inkweto nzajya nambara”
Mugenzi we na we, tutashatse kuvuga amazina kubera ko atujuje imyaka y’ubukure yagize ati “ntabwo ari ugusiba, nari naje gushaka ibikoresho by’ishuri, ni bwo bamfashe, ariko nari bwige ikigoroba”
Nyamara ariko nubwo aba bana bavuga ibi, harimo n’abataye amashuli kubera impamvu zitandukanye, zirimo n’ibibazo byo mu miryango bavukamo.
Umwe mu babyeyi twaganiriye witwa Musabyimana Bujeniya, nawe ntahabanya n’ibivugwa n’aba bana, gusa akemera ko gusibya abana ishuli ari amakosa, kandi atazongera kubaho, ati “ndemera ko ari amakosa gusibya abana, ariko ntibizongera”
Nyuma yo kubahuriza ku biro by’umurenge wa Nyamata, ababyeyi babo bagiranye amasezerano n’ubuyobozi y’uko nibyongera kubaho hazafatwa izindi ngamba.
Umukozi w’akarere ka Bugesera ushinzwe amashuri y’inshuke abanza n’ayisumbuye NIYIGENA Albert, mu kiganiro twagiranye yadutangarije ko guhera ubu nta mwana ugomba kujya mu isoko mu bihe by’amasomo, avuga ko Umubyeyi uzabirengaho akohereza umwana ku isoko azabihanirwa n’amategeko.
Agira ati “Tugiranye amasezerano n’ababyeyi babo tubasubiza abana babo, uzabirengaho akongera gusibya umwana, ntabwo tuzamwihanganira tuzanabahana”
Ibi kandi binashimangirwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamata MUSHENYI Innocent, uvuga ko bimwe mu bihano bizahanishwa ababyeyi basibya abana babo ishuri ndetse n’abaribakuramo, harimo n’igifungo ni mu gihe kandi uyu muyobozi avuga ko ubuyobozi bwahagurukiye iki kibazo bwivuye inyuma.
Mushenyi agira ati “twahagurutse nk’ubuyobozi n’izindi nzego, ntabwo tugomba kwihanganira ababyeyi basibya abana ishuli bimwe mu bihano bazahabwa harimo n’igifungo, nibumve ko gusibya umwana ishuri uba uri kumudindiza, kandi tugomba kurerera igihugu”
Imibare twahawe n’umukozi ushinzwe amashuli y’inshuke, abanza n’ayisumbuye mu karere ka Bugesera, ni uko kwitabira kujya kwiga uko bikwiye biri ku gipimo cya 93 ku ijana, bisobanuye ko hari 7 ku ijana batitabira ishuri uko bikwiye, ari na yo mpamvu hafashwe ingamba nk’izi zo gushakira abana ahantu hose hashoboka, abananiranye bakajyanwa mu bigo byakira inzererezi.
Niyonsaba Béatrice