Abakora ubuhinzi kinyamwuga bo mu karere ka Bugesera bagira inama abandi baturage kutumva ko uyu mwuga ukorwa n’ababuze icyo bakora kubera ko ubuhinzi bwinjiza amafaranga ashobora no kuruta ayinjizwa n’ukorera umushahara w’ukwezi.
Ngenzi Justin umwe mu bahinzi wabigize umwuga wo mu murenge wa Kamabuye, uhinga urutoki n’imyumbati avuga ko uyu mwuga umaze kumugeza kuri byinshi ku buryo nta kandi kazi yakwirirwa asaba.
Agira ati “kubera uburyo nkoramo ubuhinzi, mbasha kubona umusaruro mwinshi nkawujyana ku isoko, maze nkabona amafaranga menshi, ku buryo ubu mbasha kwishyurira abana amashuli, niyubakiye amazu muri iyi centre ya Kamabuye, njye mbona uyu mwuga ari akazi nk’utundi”.
Uyu muhinzi ubusanzwe kugira ngo ubuhinzi bumwungukire, ni uko akurikiza amabwiriza yo guhinga harimo gukoresha inyongeramusaruro, ku buryo ahantu yakuraga ibiro 500 ubu asigaye ahakura toni ebyiri, akaba asaba abandi bahinzi kutumva ko ari uguta igihe.
Si Ngenzi gusa, kuko na mugenzi we Twagirayezu Tharcisse, nawe utuye mu murenge wa Kamabuye akaba we ahinga imyumbati, avuga ko ubuhinzi bwatumye abasha kubaka inzu irimo amacumbi mu gasantere ka Kamabuye.
Ati “Nabashije kwubaka amacumbi muri iyi centre, ubu sinkigenda n’igare ngenda na moto kandi ngiye no kugura imodoka, byose mbikuye mu buhinzi”
Uyu nawe yemeza ko ari akazi nk’utundi, kandi bitagakwiye gufatwa nko kubura uko ugira.
Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi, ubworozi, amashyamba n’umutungo kamere mu karere ka Bugesera Jean Damascene Sijyenibo, avuga ko mu guteza imbere ubuhinzi, hafashwe ingamba z’uko abahinzi batazongera kubura amasoko y’ibyo bejeje bitewe n’ubufasha butandukanye ubuyobozi bwashyizeho burimo n’ibikorwaremezo bakomeje gushyirirwaho.
Agira ati “abahinzi nibakore ubuhinzi bashishikaye, kuko ubuyobozi bwahagurukiye kubashakira amasoko, byumwihariko buhereye ku gushyiraho ibikorwaremezo bifasha mu kugera aho bakorera ubuhinzi, ikindi kandi ubu hari abantu benshi bakora imirimo idashingiye ku buhinzi kandi bakeneye kurya, abo bose ni isoko ry’ibyavuye mu buhinzi”
Intara y’uburasirazuba ubuhinzi bukorwa na 80% by’abayituye.
Niyonsaba Beatrice