Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Sheikh Nshimiyimana Damascène uzwi ku mazina ya ‘Sheikh Omar Joseph’ ukekwaho gusambanya umwana w’umuhungu wamukoreraga akazi ko mu rugo.
Sheikh Nshimiyimana w’imyaka 50 yafunzwe ku wa 14 Mata 2021, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 16.
IGIHE dukesha iyi nkuru yamenye ko Sheikh Nshimiyimana yashukishaga uwo mwana ibintu bitandukanye kugira ngo amusambanye. Amakuru avuga ko yamusambanyije mu bihe binyuranye.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye iki gitngazamakuru ko Sheikh Nshimiyimana yafashwe ndetse ari gukorwaho iperereza.
Yagize ati “Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Umwana bikekwa ko yasambanyije yajyanywe ku Bitaro bya Nyamata ngo akorerwe isuzuma, ndetse hafatwe n’ibimenyetso bizakoreshwa mu rukiko’’.
Mu butumwa yatanze, yavuze ko RIB itazihanganira abasambanya abana ndetse inasaba abantu gutanga amakuru kugira ngo icyo cyaha gikumirwe.
Dr Murangira yakomeje ati “RIB iributsa abaturarwanda ko icyaha cyo gusambanya umwana kidakwiriye guhishirwa, uwo ariwe wese wagikoze amategeko aba agomba kumushyira aho agomba kujya. Buri Munyarwanda afite inshingamo zo kurwanya icyaha byimazeyo icyaha cyo gusambanya umwana. Iki cyaha nticyacika buri Munyarwanda atibigizemo uruhare.’’
Amakuru ahari ni uko Sheikh Nshimiyimana yabaye Imamu w’Umusigiti wa Ngoma mu Karere ka Huye mu 2014, mbere y’uko yongera kuba Imamu w’Umusigiti w’Akarere ka Bugesera mu 2019.
Ese uwahamijwe icyi cyaha amategeko amuhanisha iki?
Ingingo ya 133 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.
Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.
Ndacyayisenga Jerome