Umusore utamenyekanye amazina ye kuko nta byangombwa bamusanganye yarashwe na Polisi mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu arapfa nyuma y’uko ngo yashatse kuyirwanya imusanze amaze gucukura inzu yakuyemo televiziyo nini n’icyuma cyongera umuziki( amplifier).
Byabereye mu mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kanzenze, Umurenge wa Ntarama mu Bugesera.
Umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze muri kariya gace yabwiye Umuseke ko ayo makuru ari yo ariko nta byinshi yabitangazaho, ko byaba byiza tubajije Polisi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana yabwiye ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru ko ayo makuru ari yo, agasaba abaturage kwirinda kurwanya Polisi.
Ati: ” Abantu birinde gushyira imbere ubujura kuko hari ibindi bakora batibye.”
Avuga ko umurambo ukiri ku bitaro bagishakisha niba hamenyekana aho akomoka.
Polisi yabujije kenshi abantu ifatiye mu byaha cyangwa babikekwaho gushaka kuyirwanya cyangwa kwiruka bahunga ubutabera kuko bishobora gutuma bahasiga ubuzima.
Muri Nzeri 2019, Umuvugizi wayo ku rwego rw’igihugu CP John Bosco Kabera mu kiganiro kihariye yahaye Umuseke hari aho yagize ati: “ Nta muntu Polisi irarasa ngo ni uko imusanze akora icyaha. Abantu bibuke ko Polisi iyo igiye gufata umujura cyangwa irinze umunyacyaha ntabwo imurindisha amapingu, ntabwo imurindisha ndembo. Iyo umuntu ari kwirukanka ntumenya niba uri bumurase ukuguru cyangwa ukuboko kuko ushobora kuba washakaga kurasa ukuguru cyangwa ukuboko ntuguhamye.
Iyo umuntu yiruka muri ubwo buryo kumurasa agapfa nibyo biba bifite ‘possibilité’ cyane. Rwose niba umuntu yakoze icyaha kandi akaba azi neza ko yagikoze, niyemere ingaruka zacyo, wikwiruka rwose.
Ikindi irinde na rimwe kurwanya Polisi. Peter, nta muntu urwanya umuntu ufite imbunda, kirazira!”
Uwarashwe agapfa umurambo we wajyanywe ku bitaro bya ADEPR biri mu mujyi wa Nyamata, ubu Polisi na RIB bikaba biri gufatanya ngo hamenyekane umwirondoro we.
HABUMUGISHA Faradji