Abaforomo bane bakekwaho gukora amakarita y’ubwishingizi mubuvuzi ,bashyikirijwe inzego za polisi, bahita bashyirwa muburoko kugira ngo bakurikiranweho icyo cyaha.
Aba bagabo Gérard Nsabimana, uyobora ikigo nderabuzima cya Gishubi, Patrice Niyonzima ukomoka i Nyabiraba, Cédric Ndamama wo muri Nyakarambo na Jean Claude Hagerimana, uyobora ikigo nderabuzima cya Murambi (Gitega, umurwa mukuru wa politiki) batawe muri yombi ku wa 22 Ukuboza 2021 n’abakozi bashinzwe iperereza.
Kugeza ubu Bafungiye muri gereza nkuru ya Bujumbura (umurwa mukuru w’ubukungu).
Aba baforomo b’icyubahiro baturutse mu bigo nderabuzima byo mu karere k’ubuzima ka Ryansoro (intara ya Gitega, u Burundi rwagati) bashyikirijwe abapolisi bajyanwa muri kasho ya polisi i Gitega.
Aba bagabo Bakurikiranyweho “gukora amakarita yubwishingizi bwubuzima”. Izi karita zigenda zigurishwa hirya no hino.izi zikifashishwa nk’izatanzwe na Minisiteri y’ubuzima .
Aba banyacyubahiro bimuriwe muri gereza nkuru ya Mpimba i Bujumbura ku ya 14 Mutarama aho bafungiye kugeza magingo aya.
Umuyobozi w’ubuvuzi mu karere k’ubuzima ka Ryansoro, Égide Bayubahe yatangaje ko yabimenyesheje abamukuriye bakaba bari kubikurikirana.
Umuyobozi w’ubuvuzi wo mu ntara y’ubuzima ya Gitega, Salavator Toyi ntiyashimye kugira icyo atangaza kuri ababagabo, uretse ko dosiye iri mu nkiko zibifitiye ububasha.
UMUHOZA Yves