Abantu barenga icumi baraye bakomerekeye mu gitero cya grenade cyabaye iri joro saa mbiri n’minota 15 (20h15), muri Zone Bwiza ya komine Mukaza.
Umuyobozi wa Komine Mukaza, Rénovat Sindayihebura, yavuzeko iyo grenade yatewe hagati y’Umuhanda wa gatatu n’uwa kane iruhande rw’inzu basanzwe barareberamo amafirime.
Umuyobozi yakomeje avuga ko iyo grenade ishobora kuba yatewe n’umwe mu bari muri iyo nzu berekaniramo amafirime.
Avuga kandi ko ababikoze bashobora kuba bari bafite umugambi w’ujura cyangwa ibindi bikorwa by’ubugizi bw’anabi.
Yakomeje avuga ko ari ibintu bibabaje kuko ibi bibahe “hari hashize iminsi itatu twarafashe umwanzuro w’uko ayo ma ‘salles’ yose ko yafungwa kubera icyorezo cya covid-19 kuko byatumaga abantu begerana cyane tukabona bidakurikije amabwiriza yo kwirinda covid-19.”
Rénovat Sindayihebura avuga ko abantu batatu ari bo baboneka cyane ariko ko abaganga bari kubitaho abandi bari bakomeretse buhohoro naba abaganga babafashije basubira mu rugo.
Rénovat Sindayihebura yakanguriye abantu bose kuba maso muri iyi minsi mikuru kugirango bashobore kuyikora mu mutekano ,kandi abakangurira kuba batanga amakuru kugihe mu gihe babonye ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano.
Ati: “Ntitwifuza y’uko twajya gutabara umuntu wamaze kugira ikibazo, ahubwo twifuza gukumira icyaha kitaraba tugafata mpiri izo nkozi z’ibibi zitarabikora.”
Si bwo bwa mbere abantu nk’aba b’inkozi z’ibibi batera ama grenade mu bice bimwe bimwe bya Bujumbura, baherukaga gutera ikindi gisasu mw’ijoro ryo ku wa 20 Nzeri 2021, aho ibisasu bitari bike Byatewe mu bice bitandukanye bigahitana abantu babiri abandi batari bake bagakomereka.
Uwineza Adeline