Mu mujyi wa Bujumbura bategetswe abaturage barinubira kuba bategetswe gufunga amazu y’ ubucuruzi bakajya kwakira umukuru w’igihugu.
Mu mujyi wa Bujumbura, amazu yose y’ ubucuruzi arafunze, abaturage bategetswe gufunga aho bakorera kugira bajye kwakira umukuru w’igihugu General Neva mu rugendo arimo rwo ku zenguruka igihugu cyose, aho uyu munsi biteganyijwe ko anyura mu mujyi wa Bujumbura.
Nkuko bivugwa n’ abaturage bavuga ko kuva mu gatondo cyo kuri uyu wambere Tariki 29 Nyakanga2024 kugeza saa 12h30 z’amanywa Bujumbura mu mujyi rwa (Centre ville) amazu yose y’ubucuruzi arafunze.
Ni Mugihe Kandi n’utundi duce twegereye uyu mujyi nko mu Bwiza, Kamenge, Kinama n’ahandi, na ho n’amasoko arafunze Abapolisi bakaba aribo bakomeza bacunze ko nta muturage n’umwe ufungura umuryango w’ aho akorera.
Ukwijujuta kwabaye kwinshi mu baturage haba mu bacuruzi babujijwe gufungura ndetse no mubajya guhaha Bavuga ko batamenye impamvu ituma bategekwa gufunga amazu yabo kuko bibashira mu gihombo kinini, Aho bavuga ko urugendo rw’ umukuru w’igihugu rutatuma abaturage badakomeza imirimo yabo.
Bamwe mubaganiriye n’itangaza makuru bagize bati: “Turababaye cyane no kuba aba polisi bakomeza batubuza gufungura aho dukorera ngo tujye kwakira umukuru w’igihugu, Kandi muri iki gihe ubuzima buhenze cyane aho kugira dushake icyo kurya, kuko turasabwa amafaranga menshi ya buri munsi, abayobozi bacu nti batekereza ku buzima tubayemo muri ikigihe.
Ibi bibaye nyuma yuko ku munsi w’ejo abayobozi abandi mu ishyaka CNDDFDD mu mujyi wa Bujumbura bari baraye bararitse abayoboke biryo shyaka kujya kwakira umukuru w’igihugu nta numwe usigaye, ariko abenshi bagatangazwa nuko n’abatari abarwanashyaka biryo shyaka bahatirizwa guhagarika imirimo yabo ibatunze n’imiryango yabo.
Muri abo baganiye n’itangazamakuru basaba ko uruzinduko nkurwo rwajya rutegurwa neza kugira ngo abaturage ntibabuzwe gukora imirimo yabo ibatunze.
DUKUNDANE JANVIERE Celine
Rwandatribune.com