ibirori byo kwizihiza Ubwigenge mu Burundi, byabimburiwe no guha icyubahiro Igikomangoma Louis Rwagasore, aho abanyacyubahiro bayobowe n’Umukuru w’Igihugu, Gen. Évariste Ndayishimiye bashyize indabo ahari imva ye.
Igikomangoma Louis Rwagasore yagizwe Minisitiri w’Intebe mbere gato y’Ubwigenge ariko araswa nyuma y’amezi atandatu n’umucuruzi w’umugereki wari kumwe n’abarundi batatu, kuri hoteli i Bujumbura, ku wa 13 Ukwakira 1961. Ni mbere y’amezi make ngo hatangazwe ubwigenge ku wa 1 Nyakanga 1962.
Rwagasore ni umwe mu ntwari z’Abarundi ndetse yanitiriwe Stade Nkuru y’Igihugu. Afite amashuri n’imihanda yagiye imwitirirwa. Rwagasore yari umuhungu mukuru w’Umwami Mwambutsa IV.
Ibi birori bikaba byaherekejwe n’akarasisi ka gisilikare n’umutambagiro w’imodoka ijyanye n’ibirori yarimo Perezida Evariste Ndayishimiye.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byagize biti “Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yageze i Bujumbura guhagararira Perezida Kagame mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 y’Ubwigenge bwa Repubulika y’u Burundi.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege cyitiriwe Melchior Ndadaye yakiriwe na Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri muri ibyo birori ivuga kwicarana hagati ya Ministiri w’intebe w’uRwanda Dr.Ngirente na Minisitiri w’intebe w’uBurundi Gen.Alian Giyome Bunyoni byakoze ku mitima ya benshi mubitabiriye ibi birori,uburyo babitegerezaga baganira bahuje urugwiro