Amakuru aravuga ko hakozwe umukwabu mu nzu z’abasirikare n’abapolisi bakuru bo mu bwoko bw’Abanyamulenge batuye mu Mujyi wa Bukavu mu ntara ka Kivu y’Amajyepfo aho zasatswe.
Umuryango ukorera ubuvugizi Abanyamulenge witwa Mahoro Peace Association niwo watangaje iby’aya makuru aho wavuze ko wamaganye ibyakorewe abasirikare n’abapolisi.
Uyu muryango ukomeza uvuga ko mu basirikare bakuru n’abapolisi basatswe barimo Gen. Bolingo, Col Makangila ndetse ko ibikoresho byabo by’akazi byatwawe.
Uyu muryango mu butumwa wacishije kuri Twitter wavuze ko undi wasatswe ari Col.Bisetsa n’umurinzi we yatawe muri yombi n’ibikoresho bye biratwarwa nubwo utavuga urwego runaka rwabikoze cyangwa se ngo ukomoze ku mpamvu ibyihishe inyuma.
Hirya no hino muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje kumvikana ihohoterwa rikorerwa abavuga ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Hakomeje gutangwa impuruza kuri Jenoside irimo gukorarwa Abatutsi muri Masisi ndetse n’ibikorwa by’urugomo bikomeje kubakorerwa hirya no hino mu gihugu inzego zitandukanye n’imiryango mpuzamahanga birebera zirebera.
.