Nyuma yuko hagaragaye abasirikare b’u Rwanda hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hafi y’ikiyaga cya Kivu, hazamutse ubwoba.
Ibi byabaye mu cyumweru twaraye dusoje ku wa Gatandatu tariki 28 Mutarama 2023 nkuko tubikesha Jeune Afrique.
Iki kinyamakuru gitangaza ko ibi byose byatangiye ku wa Gatandatu tariki 28 Mutarama 2023 aho abapolisi b’Abanyekongo bazaga guca ingango ku Kirwa cya Ibindja, giherereye mu majyepfo y’Ikiyaga cya Kivu ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo.
Iki kinyamakuru kandi kivuga ko kuri uwo munsi hagaragaye imodoka nini eshatu zari zitwaye abasirikare b’u Rwanda, zirukankaga amasigamana zerecyeza ku mupaka uhuza u Rwanda na RDCongo.
Nanone kandi umwe mu batifuje ko amenyekana, yatangaje ko hari abasirikare b’u Rwanda kabuhariwe bo mu mazi bari hafi ya kiriya kirwa cya Ibindja mu bilometero 25.
Uyu watanze amakuru, yavuze ko umwe mu bapolisi ba Congo yagiye kubaza aba basirikare b’u Rwanda impamvu begereye umupaka.
Uyu watanze amakuru avuga ko habanje kubaho kuganira “ariko umwuka urazamuka hanabaho kurasana yaje gukurikiraho.”
RWANDATRIBUNE.COM
Abaho I rusizi nibo bakatubwiye niba koko harabayeho kurasana kuko amasasu ntiyihishira .