Kuri uyu wa 02 Ugushyingo abagize inzego zitandukanye hamwe n’abikorera bahereye mu mujyi wa Bukavu, maze bakora imyigaragambyo, yari igamije gushyigikira FARDC m’ urugamba irimo rwo kurwana n’inyeshyamba za M23 muri Kivu y’amajyaruguru.
Iyi myigaragambyo yateguwe na Sosiyete sivile, mu mbwira ruhame zayiberereyemo bagaragaje ko bifatanije n’ingabo za Leta, mu mirimo yabo.
Aba nabo basabye ko hafungwa imipaka, ihuza igihugu cyabo n’ibihugu by’ibituranyi birimo,Uganda n’u Rwanda, bagasaba ko imipaka yose yo k’ubutaka yafungwa.
Ibikorwa byose By’ubucuruzi ntibyakoze mu gitondo cy’uyu wagatatu i Bukavu, Amashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza byakomeje gufungwa.
Abigaragambyaga bari bahagarikiwe n’abapolisi, inyandiko isaba uburenganzira bwo kwigaragambya bayishyikirije visi-guverineri w’intara ya Kivu y’amajyepfo, Marcel Malago.
Si ubwa mbere kuko aba baturage kwigaragambya byabaye nk’ibiryo byabo bya buri munsi.
Uwineza Adeline.