Umusore w’imyaka 20 y’amavuko yishwe atwitswe nyuma yo kubikatirwa na Sosiyete sivile bo mu karere ka N’kafu muri komini ya Kadutu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, none byazamuye impaka ndende.
Ikibazo cy’ubutabera kivugwa mu bayobaozi bwa Sosiyete sivile muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo, cyakuruye urunturuntu mu baturage batangiye gushinja aba bategetsi kutubaha uburenganzira bwa muntu.
Ibi byatangiye gusakuzwa cyane nyuma y’uko umusore w’imyaka 20 akatiwe n’aba bategetsi ba Sosiyete sivile bo mu karere ka N’kafu muri komini ya Kadutu, urwo gutwikwa ari muzima.
Uyu musore bamushyize hasi bamucana hejuru, arakongoka wese.
Nk’uko bitangazwa na New Dynamics of Civil Society (NDSCI), bavuga ko uyu musore yishwe atwitswe n’abaturage bo hafi y’ikigo cya Ngabo.
Icyakora benshi ntibishimiye iyi mikirize y’urubanza, bavuga ko itubahirije uburenganzira bwa muntu.
Bongeyeho ko nkuko bitangazwa n’ingingo ya 61 ndetse n’iya 16 z’itegeko nshinga rya Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo ribiteganya, ubuzima bw’umuntu ari butagatifu bukwiriye kubahwa,bityo ko budakwiriye gushinyagurirwa bene ako kageni.
Umuhoza Yves