Imirwano imaze iminsi 3 ihanganishije Ingabo za Leta y’uBurundi FDN n’inyeshyamba za FLN n’ubwo byagizwe ibanga
Imirambo y’abagabo 5 bambaye ipuzangano z’ingabo za Congo FARDC,kuri uyu wa gatanu taliki ya 24 Nzeri 2021 sa tatu za mu gitondo ku musozi wa wa Ruhembe ,Zone ya Bumba muri Komini ya Bukinyana ,mu ntara ya Cibitoki mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’uBurundi.
Muri iyi mirambo ntawe wari umanyekanamo,gusa Umunyamakuru wacu uri Mabayi yabwiwe n’abaturage bo k’umusozi wa Ruhembe ko imirambo ari iy’abarwanyi b’umutwe wa CNRD/FLN biciwe mu mirwano imaze iminsi 2 ibahanganishije n’ingabo za Leta y’uburundi mu ishyamba Kimeza rya Kibira,rihana imbibe n’uRwanda.
Umuyobozi wa Komini Bukinanyana mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru gikorera kuri murandasi mu gihugu cy’uBurundi SOS Médias Burundi yemeje aya makuru,avuga ko bikiri mu iperereza .
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri iMabayi yahamije ko iyi mirambo yabonywe bwa mbere n’Abarinzi ba Pariki ya Kibira ubwo bari mu bikorwa byo kubungabunga umutekano wa Pariki baza kugwa kuri iyi mirambo,n’ubwoba bwinshi bihutiye kubimenyesha,ingabo za Leta y’uBurundi zari hafi aho.
Umwe mu barinzi b’iryo shyamba utarashatse ko amazina ye atangangazwa yabwiye isoko y’amakuru ya Rwandatribune ko bahawe amabwiriza yo kutagira icyo batangaza ku bijyanye n’iyo mirambo.
Ubwo twandikaga iyi nkuru hari andi makuru avuga ko uyu munsi kuwa 6 taliki ya 25 Nzeri 2021 sa saba z’amanwa ,muri iri shyamba kandi hari indi mirambo yatahuwe mu bice bya Ndora ho muri Komini Bukinanyana ndetse n’inkomere zirimo abarwanyi bavuga ururimi rw’ikinyarwanda,mu nkuru y’ubutaha tuzabibigezaho k’uburyo burambuye…..
Ku ruhande rw’ingabo z’uBurundi twashatse kumenya icyo bavuga kuri iyi mirwano ,duhamagara Umuvugizi w’ingabo za Leta y’uBurundi Col.Floribert Biyereke kuri telephone ye ngendanywa ntibyakunda kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune usigaye ukorera mukwaha kwa leta y ibikinyoma