Ituze n’umutekano mu karere kari kugenzurwa n’umutwe wa M23 ryatumye abaturage basubira mu byabo mu gihe n’abatuye Goma basaba ko uyu mutwe waza ugahindura ibintu.
Abaturage bari barahunze imirwano ihanganishije umutwe wa M23 na FARDC mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Rutschuru batangiye gutahuka basubira mu byabo.
Umunyamakuru wa Rwandatribune yasuye uduce twa Bunagana, Kitagoma,na Nyesisi agace kabaye isibaniro ry’imirwano, avuga ko yagiye ahura n’abaturage bari kuva mu gihugu cya Uganda bishimiye gusubira mu byabo.
Bwana Sebigimba umuturage utuye muri Kitagoma yabwiye umunyamakuru wacu ko ingabo za M23 ari abasilikare bafite ikinyabupfura, bitandukanye n’ingabo za Leta FARDC,
Ati”Batubwiye ko batambura, batiba badafata abagore ku ngufu nk’ingabo za Leta bityo rero nafashe icyemezo cyo gutahuka mu gihugu cyanjye”.
Uwitwa Kanani Jean de la Paix we ni umumotari mu gace ka Nyesisi yavuze ko muri iki gihe ibintu byasubiye mu buryo barikuvana abagenzi mu mujyi wa Bunagana bakerekeza mu mujyi wa Kiwanja bagakomeza mu gace ka Rugali nta komyi,
uyu mumotari kandi yishimira ko hari bariyeri bamburirwagaho n’ingabo za Leta FARDC zavuyeho, ubu bakaba batacyamburwa.
Yakomeje agira ati”Bwana munyamakuru ibintu byari biteye ubwoba ni gute watwara umugenzi ukagenda usorera bariyeri y’ingabo za FARDC, kandi ari ingabo zihembwa na Leta ati:Ku bwanjye igihe kirageze kugirango leta yacu yubake igisilikare nkiki cya M23.
Mu byukuri ni abasilikare beza baganira n’abaturage kandi uko iminsi igenda ishira niko turushaho kubibonamo, ndatekereza ko ejo ari heza.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Tongo ivuga ko muri ako gace kuva ubwo ingabo za FARDC zitangiye kuhakurira akarenge, icyo gice nacyo kiragenzurwa na M23 mu buryo butaziguye, ariko amakuru avayo aravuga ko abaturage batangiye naho gutahuka bagaruka mu byabo.
Mwizerwa Ally
Ubundi uko byari bisanzwe kuva Bunagana kugera igoma habaga Bariyeri zigera mwicumi buri imwe wabaga ugomba gusorera abasirikare byibuze amacye ni 200fc iburayiho amacye ni 1000fc congo ntangabo ifite gusa ifite abasambo.