Inyeshyamba z’abahoze muri M23 na CNDP zigaruriye uduce twa Canzu Runyoni n’umujyi wa Bunagana
Nkuko isoko y’amakuru yacu iri mu mujyi wa Bunagana ibivuga imirwano yatangiye saa tanu z’ijoro ubwo abarwanyi bahoze mu mutwe wa M23 bari bamaze imyaka irenga 3 bakambitse mu ishyamba rya Canzu hafi n’umupaka wa Uganda ni muri 15k uvuye mu mujyi wa Kisoro,beguye intwaro bagatangira kurasa ku birindiro by’ingabo za Congo FARDC nazo zigahita zikizwa n’amaguru,imirwano iri kubera muri Gurupoma ya Jomba,Teritwari ya Rucuru mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.
Izi nyeshyamba kandi zasaga n’izariye karungu zahise zimanukira mu gace ka Runyoni zifata ibice byose bigakikije hakaba hari amakuru avuga muri aya masaha ya saa mbiri zaba zimaze kwigarurira umujyi w’ubucuruzi wa Bunagana ndetse n’umupaka uhuza Uganda na Repubulika ihanira demokarasi ya Congo.
Umuturage wo mu mujyi wa Bunagana twahaye izina rya Furaha k’ubwumutekano abwiye Rwandatribune ko muri iki gitondo saa mbiri ariho abo abarwanyi bakekwa ko ari aba M23 bagose umujyi wa Bunagana,abaturage batuye mu mu duce twafashwe bahungiye mu mujyi wa Kiwanja na Uganda.
Umunyamakuru wacu uri iGoma avuga ko muri uyu mujyi ,icyoba ari cyose ko izi nyeshyamba zishobora kuherekeza ariko ,abandi bakavuga ko izi nyeshyamba nta gahunda zifite yo gufata umujyi wa Goma vuba aha,ahubwo zo zishaka kwibutsa Leta ya Congo kubahiriza amasezerano y’amahoro yasinyiwe muri Adis Abeba.
Hari hamaze iminsi hahwihwiswa amakuru ko uyu mutwe urikwikusanyiriza muri Uganda ndetse ko benshi mu barwanyi bawo bari mu nkambi za Cyaka,Rwamwanja n’ahandi batangiye kugaruka muri Congo,kugeza ubu ntawe urigamba ibi bitero yaba ku ruhande rwa Congo cyangwa urwa M23,gusa Umudepite mu nteko nshinga mategeko ya Kivu y’amajyaruguru Hon.Jean Paul Ngahangondi abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yemeje aya makuru,Rwandatribune irakomeza kubagezaho isaha ku yindi iby’iyi mirwano.
Reba Video y’uko byifashe hano
Mwizerwa Ally