Bamwe mu baforomo n’ababyaza bo mu bitaro bya Butaro barifuza kugira amacumbi hafi yabyo kugira ngo babashe gukurikirana neza abarwayi bafite indwara zikomeye harimo n’izibarirwa mu zidakira.
Mugihe abarwaza bashima abaganga bo mu bitaro bya Butaro ko ntako batagira ngo bite ku barwayi babo,abaganga bo bavuga ko baramutse babonye amacumbi hafi y’ibitaro barushaho gutanga serivisi nziza ku barwayi cyane cyane abafte indwara zikomeye nka kanseri.
Ibi aba bakozi b’ibitaro bya Butaro babitangaje mu ruzinduko Ministre w’intebe Edourd Ngirente ari kugirira mu ntara y’amajyaruguru mu karere ka Burera rugamije gusura ibikorwaremezo ko bidakora neza.
DUSHIMIMANA Emmanuel ahagarariye abaforomo n’ababyaza mu bitaro bya Butaro avuga ko nta macumbi ari hafi y’ibitaro k’uburyo abakozi basabwa kujya gucumbika mu mugi wa Musanze,ni mu rugendo hafi rw’isaha n’igice uvuye kuri ibyo bitaro kandi kubona imodoka kuburyo buhoraho biragoye.
Yagize ati” Muri ibi bitaro dufite ikibazo cy’amacumbi, aho abakozi bajya gucumbika I Musanze mu mugi, agera mu rugo bwije kandi akazinduka cyane mugitondo. Urabyuma nawe,niba umukozi aba agomba kurangiza akazi akajya gukurikirana ibyo murugo hari ibidindira.”
Dushimimana avuga kandi ko uku gucumbika kure gutuma hari abahitamo kureka akazi bakajya gukora ahandi,ibintu abona nk’igihombo ku bitaro bya Butaro.
Agira ati: “hari ababona bigoye bagahitamo kujya ahandi, icyo gihe ibitaro biba bihombye kuko hari nk’aba barahawe amahugura n’ibitaro bakagenda badatanze imbaraga zabo”.
NYIRABAGABE Valentine nawe ni umuganga mu bitaro bya Butaro.avuga ko icyo bifuza ari amacumbi ndetse n’amashuri y’abana babo uhereye ku nshuke bityo gutura hafi y’akazi bikabafasha kunoza akazi kabo n’ubuzima bwabo hirya y’akazi bugasugira.
Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Butaro Dr.MPUNGA Tharcise yavuze ko kuba nta macumbi ari hafi y’ibitaro ari imbogamizi ikomeye kubakozi b’ibitaro dore ko hari n’abakoresha inzira y’amazi baza ku kazi,ibintu bishobora no gutera impanuka.
Nawe yagutse ku bahitamo gusezera ku kazi bigasiga ibitaro mu gihombo.
Yagize ati “Mu bakozi dufite hejuru ya 30% bamaze kuva mu kazi kubera izi mbogamizi, kandi aba bose bagenda hari imbaraga tuba twakoresheje tubahugura kugira ngo batange umusaruro, iyo bagiye rero, nawe urabyumva ni nko guhinga imvura ikagwa hanyuma ibyo wahinze isuri ikabitwara.”
Minisitiri w’Intebe Dr.Eduard NGIRENTE, yavuze ko ibyo basaba byihutirwa ariko hagomba kubanza kubakwa umuhanda. Yavuze ko bagiye kuganira n’abafatanya bikorwa kuburyo ibi byakorwa bikarangira mu gihe cya vuba, hanyuma icy’amashuri y’abana kikajyana n’amacumbi y’abakozi.
bitaro bya Butaro biherereye mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru byoherezwaho abarwayi batandukanye baturutse muri aka karere ariko bikaba bifite n’umwihariko wo kuba ari ikigo cy’icyitegererezo kivura indwara ya Kanseri mu Rwanda hose.
Bizimana Emmanuel