Urubyiruko rugera kuri 500 rwatangiye icyiciro cya kane cy’Itorero ry’Urungano ribera mu kigo gitoza ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera. Mu gihe gisaga iminsi 10 ruzahamara ruzaganirizwa ku buryo bwo gukira ibikomere rwatewe n’amateka mabi yaranze igihugu.
Uko bose bagera kuri 500 harimo 350 baturutse imbere mu gihugu mu gihe 150 baturutse mu bindi bihugu hirya no hino ku isi. Na morale nyinshi , urubyiruko rwabyinaga indirimbo imaze kumenyekana hirya no hino mu banayarwanda igira iti “Uru Rwanda niturwubaka ngo abanyamahanga bazarumenyaaaaaa , bibere mu Rwanda.”
Mubyo uru rubyiruko ruvuga bizarugirira akamaro nuko ngo ruzasobanukirwa byinshi bizarufasha kubaka igihugu.
Umukobwa umwe muri bo wavuye mu bihugu cyo hanze waganiriye na Rwandatribune.com agaragaza inyota yari afitiye igihugu.
Aragira ati “Nshaka kumenya igihugu cyanjye , kumenya ahanrtu navukiye.” Icyo we yise “My dentinty” mu rurimi rw’icyongereza. Mugenzi we usanzwe mu Rwanda , we aragira ati “Ni byinshi bigomba kumfasha kuko ngomba kumenya igihugu cyanjye n’aho cyavuye kuko aho kigezeho ngenda mbibona ariko nkagenda nibaza nti mbere habaye iki? ”
Hon. Bamporiki Edouard ni umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco watangije iri torero k’umugaragaro yavuze ko iri torero rihuza urubyiruko rwagezweho n’ingaruka z’amateka mabi yaranze u Rwanda akabatera ibikomere mu buryo butandukanye. Uyu akaba ari umwanya bahabwa wo kuganirizwa.
Aragira ati “Uyu rero ni umwanya mwiza wo kuganirizwa, ababyeyi bakuru bakaza bakabaganiriza , bakamenya amateka y’igihugu , bakamenya aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze , bakamenya aho u Rwanda rwagiriye ingorane noneho bakagira ingamba bafata bavuga bati ‘Ibi byabaye byakomerekeje u Rwanda , byatwaye imbaga y’abanyarwanda kugira ngo bitazongera kuba ukundi”.
Nitwe tuhari kandi nitwe tugomba kubabwira amateka yaranze iki gihugu.
Mu gusoza uyu munyamabanga wa Leta Hon. Bamporiki Edouard arasobanura ko muri iri torero aba bana bazahabwa umwanya uhagije wo kubaza ibyo badasobanukiwe kandi mu buryo bwisanzuye.
Yagize ati “ Mu itorero umwana ahabwa umwanya akabaza ibyo ashaka kubaza byose. Umwana waje mu Rwanda afite ibintu byinshi yumva ku Rwanda bitari byo ahabwa umwanya kandi ntawe umuhutariza ngo abajije nabi kuko icyo umwana abajije cyose kigomba kubonerwa igisubizo , hari nk’uwashaka kubaza nk’ibintu byavuzwe n’ibinyamakuru byo hanze bisebya u Rwanda ngo uwo mwana akiburire igisubizo. Ibyo ntibyashoboka , bagomba kwisanzura.”
Itorero ry’Urungano ryavutse mu mwaka wa 2015 rituruka mu biganiro byabahuzaga byitwaga “Youth Connect” byatangiye mu mwaka wa 2012 mu gihe igitekerezo cyo gushinga Itorero ry’urungano cyaturutse ku cyifuzo cya Madame wa Perezida wa Repubulika Jeanette Kagame wasabye ko aba bana bahabwa umwanya uhagije wo kuganira ku bibazo byabo.
IRASUBIZA Janvier